Advertising

Chley wamamaye muri ‘Komasava’ yateguje igitaramo i Kigali

05/08/2024 09:33

Mu gihe Abanyarwanda bakiryohewe n’indirimbo ‘Komasava’, Chley umwe mu bayiririmbyemo yateguje igitaramo mu Rwanda.

Chley wo muri Afurika y’Epfo wahuriye mu ndirimbo ‘Komasava’ na Harisson Khalil na Diamond Platnumz anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko mu bitaramo afite hirya no hino harimo n’icyo azakorera mu Rwanda.

Ni ibitaramo yahaye inyito igira iti:”International Tour’ yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu Mujyi wa Dubai aho biteganyijwe ko azabisoreza iwabo muri Afurika y’Epfo.

Muri ibi bitaramo yise International Tour’ harimo Umujyi wa Kampala muri Uganda, Cotonou muri Benin, Lubumbashi muri DRC na Kigali mu Rwanda.

Iki gitaramo cye cyo mu Rwanda, kizaba tariki 09 Kanama 2024 gusa ntabwo yari yatangaza andi makuru kuri cyo.

Ni umuhanzikazi watangiye umuziki muri 2021 muri Afurika y’Epfo.

Previous Story

Riderman na Bulldog batangaje abandi bahanzi bazafasha

Next Story

Zari Hassan yifatanyije n’umwana we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop