Nyuma yo gupimwa agasangwamo indwara yitwa ‘Stiffy Person Syndrom’ ngo kugeza ubu ntabwo ashobora kugira icyo akora kuri bimwe mu bice bye by’umubiri nk’uko byatangajwe n’umuvandimwe we Claudette Dion.
Uyu mugore uvukana na Celine Dion yagize ati:”Ubu ntabwo ashobora kuyobora imitsi y’umubiri we”.Aganira na 7Jours, Claudette Dion , yakomeje agira ati:”Ikimbabaza ni uko yahoze yigengesera cyane, agira ikinyabupfura.Yari umugore ukora cyane.Umubyeyi wacu iteka yaramubwira ati ‘Uzabicamo neza, uzabyitwaramo neza”.
Yakomeje agira ati:”Ni ukuri rwose, mu nzozi zacu twese kwari ugusubira ku rubyiniro.Gusa aho bigeze ubu , sinzi pe”.
Mu kwezi kwa Kane , nibwo Celine Dion yahagaritse ibitaramo byagombaga kuzenguruka Isi, kubera indwara y’imitsi yamuteraga uburibwe bukomeye cyane.
Muri icyo gihe Celine Dion w’imyaka 55 yagize ati:”Mumbabarire mwese kubera ko mbatengushye.Kugeza ubu ntabwo mfite imbaraga, gusa murabizi ko kuzenguruka Isi bigoye kabone niyo waba uri muzika 100%.Ntabwo ari byiza kuri mwe ko mpora nsubika ibitaramo kandi nanjye birikunshengura.Rero reka tubihagarike ubu kugeza igihe nzongera kugarukira imbere yanyu”.
Claudette yavuze ko undi muvandimwe wabo witwa Linda, ari we wagumanye na Celine Dion muri Las Vegas, aho yitabwagaho n’umuganga uzobereye indwara ya Stiffy Person Syndrome yari arwaye.
Celine Dion yaherukaga kugaragara muruhame ari kumwe n’abana be b’abahungu yabyaranye n’umugabo we witwaga Rene Angelil wapfuye.