Menya ibimenyetso bizakwerekako utwite
Ahari ushobora kuba umaze igihe wifuza kubyara cyangwa se ukaba utwite utabiteganyije, kubimenya hakiri kare bikunze kugorana cg bikabera urujijo bamwe. Nubwo hari test zigufasha kumenya neza niba utwite cyangwa udatwite.
Hari ibimenyetso n’ibiranga gutwara inda bigaragara iyo ugitwita
Ese ndatwite? Iki ni ikibazo abagore n’abakobwa bakunze kwibaza kenshi mu buzima bwabo iyo bamaze igihe batarabona imihango.
Niba warakoze imibonano mpuzabitsina none igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru no kuzamura; ushobora kuba utwite. Gusa kubura imihango sibyo byonyine byakwereka ko waba utwite.
Dore ibindi bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba utwite.
Kubona amaraso: ushobora gutangira kuva amaraso macye mu gihe utwite, bikunze kuboneka akenshi hagati y’iminsi 8 na 12 n...