Menya byinshi kundwara yo kudidimanga

06/02/2023 11:44

Umuntu uvuga adidimanga hari ubwo yibazwaho cyane nyamara bamwe ntibanamenye ko ari indwara kandi ikomeye ishobora kuvurwa igakira.Muri iyi nkuru turayirebera hamwe n’uko yavurwa.

Abantu bamwe uzajya usanga mu mivugire yabo bavuga bategwa cyangwa se agasubiramo inyuguti runaka inshuro nyinshi mbere yo gusohora ijwi. Uwo muntu bivugwa ko afite ikibazo cyo kudedemanga.Kudidimanga ni ikibazo usangana abana bafite imyaka hagati ya 2 na 5 ku gipimo cya 5% ariko uko bakura bikagenda bishira.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO – MURI CONGO BYAKOMEYE

Gusa nanone icyakora uwo bifashe arengeje imyaka 10 biragora ko byashira burundu ariko ashobora kubigabanya.Usanga umuntu udedemanga rimwe na rimwe adashaka kuvugira mu ruhame, akaba adakunda kuganira nyamara afite icyo yabwira abandi kubera ko sosiyete arimo imufata ukundi cyangwa nawe yifitemo kwitinya.Nubwo hari imico usanga udedemanga afatwa nk’ufite ubwenge butuzuye nyamara ibi ni ukwibeshya kuko hari abahanga batandukanye kimwe n’abakomeye ku isi babayeho bafite iki kibazo.Muri iyi nkuru twavuga nka Winston Churchill, Albert Einstein, Charles Darwin, Marilyn Monroe n’abandi.

DORE AMOKO YO KUDIDIMANGA

Ibi biri mu bice 3 by’ingenzi akenshi bitewe n’igihe udidimanga byamufatiye.
Ibivukanwa : ibi ahanini bifata abana batarageza imyaka itanu ariko uko bakura bigashira nubwo hari ababikomezanya. Ubu bwoko bwo kudedemanga ubusanga mu b’igitsina gabo kuruta gore.Ibiva ku turandaryi : ibi bituruka ahanini ku ihererekanya makuru ritagenda neza hagati y’ubwonko n’imikaya ishinzwe gutanga ijwi iba mu kanwa no mu muhogo.Ibiva ku mitekerereze : ibi biva ku kabazo gafata agace k’ubwonko gashinzwe kugenzura gutekereza no gushyira mu gaciro.
ESE BITERWA NI IKI ?

Nkuko twabivuze hejuru hari impamvu nyinshi zitera iki kibazo dore ko hari ababivukana n’abo bifata bakuze. Gusa impamvu nyamukuru twavuga zibitera, harimo:Urukurikirane mu muryango (hereditary). Niba harimo abafite iki kibazo hashobora nanone kuvukamo abadedemanga.Imikurire y’umwana, aha twavuga abo yakuze yigana kuvuga n’uko yabitojwe. Imikorere mibi y’uturandaryi ngengamitekerereze.Itotezwa akiri muto, kubuzwa kuvuga akamuri ku mutima cyangwa se gukangwa kenshi no gukomeretswa ku mutima n’abo abwira. Gukomereka cg indi mpanuka yakwangiza ku bwonko no kugira indwara ya stroke bishobora gukurikirwa no kudedemanga.Iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Umutihealth.

Advertising

Previous Story

Umugabo wakuranye inzozi zo kuzaba imbwa yatanze akayabo k’amafaranga atangira ingano kugira ngo ahinduke yo

Next Story

Abafana ba Rayons Sports barenda kwicwa n’agahinda ! Ntibashaka umutoza wabo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop