Monday, May 13
Shadow

Menya impamvu igitsina gabo kidakura neza kikaguma ari gito cyane

Ni ikintu gitekerezwa ho na benshi ntabwo babasha kubona igisubizo nk’uko babyifuza umunsi ku munsi.Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu yabyo.

Nufata umwanya wawe ukaganira n’abagabo bamwe bakakubwira bati:”Ikibazo mfite ki nkomereye ni imikurire y’igitsina cyanjye gito. Cyanze gukura rwose, ni gito cyane pe”.Uretse n’abagabo hari n’umusore uzatinyuka akakubwira.Ese uzamufasha iki ? Iyi nkuru iragufasha.Icyambere cyo gushyira mu mutwe ni uko iri atari iherezo ry’ubuzima bwawe kuba wagize icyo kibazo, ntanubwo ari ikibazo gikomeye cyane rwose.Hatitawe kungano y’igitsina cyawe wabasha gufasha uwo mwashakanye kandi ukamushimisha uko bikwiriye kimwe n’abandi bagabo bose utekereza ko bakurusha ubugabo.Wibaza impamvu wowe ufite igitsina gito mu gihe abandi bafite kinini ? Imyanya y’ibanga y’umugabo ni mito ndetse ikaba na minini.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Ni igice cy’umubiri gisanzwe.Uko habaho abantu barebare n’abagufi ninako habaho n’abafite ibitsina birebire n’ibigufi.Mbere na mbere banza wumve ko ntagikuba cyacitse.
Mu by’ukuri umugabo ashobora kugira igitsina gito mu bigaragara ariko mu bikorwa kikaba kinini (Ahari urabyumva).Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’igitsina ntacyo itwaye ugereranyije n’imikoreshereze yacyo.

DORE IMPAMVU USHOBORA KUGIRA IGITSINA GITO MUGANO.

1.Imyaka

Uko umugabo agenda aba mukuru mu myaka niko amaraso agenda agabanyuka mu butembere .Uko agenda akura hari ubwo n’umubyibuho ugenda wiyongera bikaba ikibazo gikomeye cyane.Gushyukwa kwe na byo bigenda bigabanuka.Imyaka ishobora kuba imbarutso yo kugira igitsina gito k’umugabo.

2.Kwiyongera kubiro n’umubyibuho.

Kuba umugabo abyibuha niko igitsina kigenda kiba gito cyane mubunini.Uko abyibushye niko afite igitsina gito cyane.Umubyibuho ukabije utuma kidakura neza kuko kiba gifatiye kunda ye.

3.Amafunguro

Ubwoko bw’amafunguro umugabo arya ni imbarutsi ikomeye yo gutuma agira igitsina kigufi cyane.Umugabo aba ategetswe kurya indyo yuzuye.

4.Kuba yarigeze kurwara indwara y’imisuha (Prostate ) bakamubaga.

5.Indwara yitwa ‘Peryronie.

6.Kunywa itabi.

Iyi ni impamvu nyamukuru ituma ibintu biba bibi cyane.Kunywa itabi ndetse n’inzoga bituma igitsina kigenda kigabanuka gake gake.Kugira ngo ukomeze kumva ko uhagije mu gitanda ni uko ureka cyangwa ukita kubyo twagarutseho muri iyi nkuru ndetse n’ibyo nawe ushobora kuba uzi tutavuze.
Inkomoko: fleekloaded.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *