Advertising

Menya ibimenyetso bizakwerekako utwite

12/02/2023 15:08

Ahari ushobora kuba umaze igihe wifuza kubyara cyangwa se ukaba utwite utabiteganyije, kubimenya hakiri kare bikunze kugorana cg bikabera urujijo bamwe. Nubwo hari test zigufasha kumenya neza niba utwite cyangwa udatwite.

Hari ibimenyetso n’ibiranga gutwara inda bigaragara iyo ugitwita

Ese ndatwite? Iki ni ikibazo abagore n’abakobwa bakunze kwibaza kenshi mu buzima bwabo iyo bamaze igihe batarabona imihango.
Niba warakoze imibonano mpuzabitsina none igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru no kuzamura; ushobora kuba utwite. Gusa kubura imihango sibyo byonyine byakwereka ko waba utwite.
Dore ibindi bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba utwite.
https://www.youtube.com/watch?v=B13THp5ozjY

Kubona amaraso: ushobora gutangira kuva amaraso macye mu gihe utwite, bikunze kuboneka akenshi hagati y’iminsi 8 na 12 nyuma ya ovulation. Aya maraso aba aterwa n’igi (intangangabo yahuye n’intangangore) ryagiye gufata muri nyababyeyi.Amabere arabyimba ndetse ukumva aremereye ku buryo nk’iyo wunamye wumva ameze nk’agiye gutakara. Ibi biterwa nuko imisemburo mu mubiri wawe iba iri kwiyongera

Ururenda ruriyongera. Si ukwiyongera gusa ahubwo runaba umweru cyane gusa ntiruba runuka cg ngo rurenduke.
Kuremererwa umutwe. Ibi birangwa no kumva isereri ndetse kuri bamwe yumva ameze nk’ugiye kugwa ku buryo kwicara aribyo bituma yumva amerewe neza.

Guhurwa. Nubwo ubusanzwe ibi biboneka guhera ku cyumweru cya 7, kuri bamwe batangira guhurwa no mu cyumweru cya 2. Aha ibiryo bimwe na bimwe wanakundaga wumva biguhumurira nabi.

Kunyaragura no gusuragura kenshi. Nibyo koko ku nda ikiri nto unyara kenshi ndetse n’imisuzi ikaba yakiyongera
Isesemi no kuruka mu gitondo nicyo kimenyetso gituma abenshi bahita bemeza ko utwite
Umunaniro.

Uyu munaniro udasanzwe ujyana no gucika umugongo nacyo ni ikimenyetso; kunanirwa nta n’ikintu wakoze
Ibara ry’igitsina rirahinduka.Nubwo abenshi tuzi ko cyirabura nyamara burya iyo wasamuye imiyoboro yaho y’amaraso; ijyana amaraso menshi imbere, iyo witegereje neza ubona hasa n’umutuku wijimye.Niba rero warakoze imibonano idakingiye ukaba udaheruka imihango; nubona bimwe mu bimenyetso tuvuze haruguru uzihutire kwipimisha kuko USHOBORA KUBA UTWITE.Uburyo ushobora kumenya ko utwite, harimo gukoresha test de grossesse, soma birambuye uko ikoreshwa.Iyi nkuru tuyikesha Umutihealth.

Previous Story

Umugabo ufite abana 29 wahoze aririmba muri Korali z’abarokore asigaye yambara impeta n’amaherena – VIDEO

Next Story

Rubavu: Ibasambo bibiri byarashwe amasasu mu mutwe bihita bipfa – VIDEO

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop