Kirehe: Barataka urugomo bakorerwa n’umusore wakatiwe n’inkiko ariko ntiyafungwa
Umusore utuye mu karere ka Kirehe avugwaho gukubita abaturage Kandi yarakatiwe nta fungwe mu gihe we ahamya ko ibikorwa by'urugomo abiterwa no gusinda cyane.
Abaturage batuye mu Murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe, bavuga ko umusore wakatiwe n'inkiko gufungwa imyaka 3 kubera gukubita no gukomeretsa abantu, abangamiye umudendezo w'abaturage ariko akaba atajyanwa mu igororero, akomeje ibikorwa by'urugomo.
Uyu musore witwa Mutijima Gaston mu minsi yashize yakatiwe n'inkiko gufungwa imyaka 3 akatirwa n'urukiko rw'ibanze rwa Nyarubuye ariko ntiyafungwa.
Uwitwa Hirwa Emile mu mudugudu wa Mutwe mu kagari ka Nasho muri uyu murenge wa Mpanga, yabwiye RadioTV10 ducyesha iyi nkuru ko mu mpera z'umwaka ushize wa 2022 uyu musore yamukubise ubwo yamusanganga akiza abari bari kurwana...