Photo/Story by IGIHE

Gicumbi : Umukobwa yihimuye k’umusore wamuteye inda amutwikana n’umugeni we nyuma y’ubukwe

22/11/2023 11:23

Umukobwa yatwitse umugabo wamuteye inda nyuma y’umunsi umwe gusa ari kumwe n’umugeni we bari bashakanye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023.

 

Aya mahano yabereye mu Murenge wa Rugerero , Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi mu masaha ya 7:30 z’ijoro.

 

Amakuru Igihe dukesha iyi nkuru ikesha abaturanyi babo , avuga ko umukobwa yagiye gusura umuso umusore w’imyaka 18 agezeyo asanga umuhungu yaraye ashatse undi mugore biramubabaza, asubira ku muhanda agura Lisanse, abatwikira aho bari baryamye barakomereka bikabije.

 

Amakuru avuga ko uyu mukobwa wakoze ibi yari atwite inda y’uyu musore wari waramusezeranyije ko azamutunga namara kubyara gusa yajya kumusura agasanga yaraye arongoye undi.

 

Ababibonye bavuze ko umugore n’umugabo bakomeretse bikomeye, umugore yari yafashwe n’umuriro mu bice bitandukanye by’umubiri ahita yoherezwa mu Bitaro bya Byumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar , yahamije iby’aya makuru.Yagize ati:”Byabaye , turihanganisha abakorewe urugomo.Tuributsa abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanyeho bagana inzego z’ubuyobozi zikabafasha gukemura ikibazo aho kwihanira”.

Photo/Story by IGIHE

Advertising

Previous Story

Miss Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yigeze kuvuga ku bantu b’imburamumaro abagereranya n’inyanazimbwa

Next Story

Rubavu: Siti True Karigombe azaririmba mu gitaramo ‘Black Party’ kizamurikirwamo indirimbo nshya ya T-Blaise

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop