Iyi ni intero yateruwe na Radiyo/TV 10 mu kiganiro Zinduka.Benshi bati:”Kuki umukinnyi nka Samusure wamamaye mu Rwanda mu ruganda rwa Cinema agera aho asaba ubufasha ? Ese ni ikibazo cyo kutizigamira?” cyangwa muri Cinema ni ugutwika gusa”.
Â
Kubona umukinnyi wa Filime mu Rwanda arigukina neza, ibyo yakinnye bakabikunda cyangwa umubare w’ababireba ukazamuka , benshi batekereza ko aribyo bibaha amafaranga.
Â
Muri make, kuba yamamaye benshi batekereza ko arinako umubare w’amafaranga yinjiza ungana.
Â
Uwitwa Selemani Dukunde atanga igitekerezo kuri Radio na TV 10 yagize ati:”Gukena birashoboka cyane! kandi ntawe bitashyikira, kuko hari igihe usanga amafaranga [frws] winjiza ari make cyane kuyo usohora cyangwa wipashe muremure mu mibereho yawe. ahubwo we yabaye umugabo yemera ubukene bwe, abandi bahita barwara agahinda gakabije, bakaba baniyahura cyangwa bakanywa ibiyobyabwenge”.
Â
Undi yavuze ko bitakwitwa ko yananiwe kwizigamira ahubwo agaragaza ko bishobora guterwa n’ibyo yakoraga inyungu akuramo. Musenge Malachie Ozil ati:”Ntago twavugako nta muco wo kwizigamira kuko ntituzi ( Uruganda) ‘industry’ abarizwamo ‘expenses’ ( Ayo asohora) byamutwaraga na ‘income’ ( Inyungu) byamuhaga wasanga rero kubw’urukundo rw’ibyo yakoraga yarakomeje ashora yizeyeko bizagaruka bikanga”.
Â
Uwitwa David Tween Alph ati:” Nta cyomuzi muzamenya kandi nawe unnyamukwe abishaka ibyamubayeho bibabere isomo ijambo ngo ‘Isi ni gatebe gatoki’ nkubaze ari uwo mugani na samusure habanje iki kwisi?”.
Â
Ese wowe, urabyumva ute ? Ese ni Cinema itarimo amafaranga cyangwa?
#ZINDUKA#OperationSamusure
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) November 16, 2023
Tuvugishe ukuri, byari bikwiye ko umunyempano nka Samusure agera aho asaba ubufasha?
Kuko abenshi mu byamamare nyarwanda bitagira umuco wo kwizigamira? Hakorwe iki?
Tuganire! pic.twitter.com/ZXzZcSafqi
Â