Kirehe: Barataka urugomo bakorerwa n’umusore wakatiwe n’inkiko ariko ntiyafungwa

07/12/2023 20:23

Umusore utuye mu karere ka Kirehe avugwaho gukubita abaturage Kandi yarakatiwe nta fungwe mu gihe we ahamya ko ibikorwa by’urugomo abiterwa no gusinda cyane.

Abaturage batuye mu Murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe, bavuga ko umusore wakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 3 kubera gukubita no gukomeretsa abantu, abangamiye umudendezo w’abaturage ariko akaba atajyanwa mu igororero, akomeje ibikorwa by’urugomo.

 

Uyu musore witwa Mutijima Gaston mu minsi yashize yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 3 akatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye ariko ntiyafungwa.

Uwitwa Hirwa Emile mu mudugudu wa Mutwe mu kagari ka Nasho muri uyu murenge wa Mpanga, yabwiye RadioTV10 ducyesha iyi nkuru ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 uyu musore yamukubise ubwo yamusanganga akiza abari bari kurwana ku muhanda.

Yagize ati” barimo bashyamirana, harimo n’abandi ba papa ndabakiza, Niba barabonye ko mbabangamiye bahita bamfata barankubita.

 

“Umubyeyi w’uwitwa Hirwa Emile, avuga ko umwana we nta butabera yahawe dore ko batanze ikirego mu bugenzacyaha, cyakirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye, hakaba hashize ukwezi urukiko rukatiye Umusore wamukubitiye umwana gufungwa imyaka 3 ariko ntafungwe.

 

Undi muturage witwa Ntegekurora Frodouard nawe avuga ko uyu musore yamukubise muri iki cy’umweru.Ati” yankubise, amaze kunkubita imitwe 3 ndakanuka n’amenyo arajegera njya kwa muganga.”

 

Bamwe mu baturage bavuga ko uyu musore na bagenzi be bakunze kurangwaho urugomo nubugome ndetse ko bakwiye kujyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo bagororwe bahinduke.

 

Mutijima Gaston uvugwaho gukubita abantu no kubakomeretsa, avuga ko urugomo agira abiterwa n’inzoga aba yanyweye.Ati” icyo kurwana cyo nanjye nkiyiziho ariko Hari igihe biterwa nuko mba nasinze, kuko rimwe narimwe Kenshi mbikora nasinze ntabwo mba nabiteguye.”

 

Umuyobozi wa karere ka Kirehe Rangira Bruno aganira na TV10 yavuze ko iki kibazo batari bakizi nk’ubuyobozi, ariko ko bagiye kugikurikirana.

Source: Inyarwanda

Advertising

Previous Story

Maze imyaka 6 nonsa umugabo wanjye, bituma urugo rwacu rukomera cyane umugore yavuze ko aha ibere umugabo we

Next Story

Azi Luvumbu na Muhire Kevin ! Rayon sports isinyishije rutahizamu mushya w’umunya Guinée ubanza mu ikipe y’igihugu y’iwabo

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop