Uri imfura muzindi ! Judithe Niyonizera akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure

15/11/2023 19:44

Umugore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda , Niyonizera Judithe , akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure akamwishyurira ideni nk’uko byagiye bigarukwaho.

 

Nyuma yo kujya hanze kw’inkuru zivuga ko ariwe wishyuye ideni ryatumye Samusure ahunga , Judith yashize hanze ifoto kumbuga nkoranyambaga ze yandikaho amagambo agira ati:” Utagushima yaba yitwa nde, y’aba akomoka kwande ? Uko nzajya nibuka ineza yawe , nzajya ngushima”.

 

Nyuma yo kwandika ayo magambo , benshi bamuhaye ibitekerezo, bagarutse kuri Samusure, bavuga ko urukundo bamukundaga rwahise rwiyongera.

 

Uwitwa Jean Peter yagize ati:” Sha urwo nagukundaga rwahise rwiyongera , kuva aho utabariye uriya musore Samusure. Sinzi impamvu numva ari wowe muntu wa Mbere numvise nkumva Roho yanjye ikunezerewe birenze.Habwa umugisha Imana isubize aho wakuye ntukabure abantu”.

 

Mugisha Kevin yagize ati:” Nkunda umutima wakimuntu ugira, uri muri bake basigaranye umutima nk’uwawe simbishidikanyaho kandi utakuzi yarahombye”.

 

Uwitwa Niyibizi Sada yagize ati:” Nagukundaga ariko inkuru ya Samusure itumye rwikuba, Allah ajye yivanga mu byawe ! Mu byeyi”.

 

Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye Judithe ndetse bamusabira umugisha ku Mana no gukubirwa.

Advertising

Previous Story

Amavubi yakinnye neza habura utsinda igitego

Next Story

Inshuti ya Diamond Platnumz yagaragaje ko Harmonize yahawe ibihembo bidafite agaciro

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop