Afite abana 12 ku bagore 3 ! Byinshi wamenya kuri Sebugabo Leonidas wavutse mu 1900

06/11/2023 07:50

Sebugabo Leonidas ni umusaza utye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika , Akagari ka Nyanza.Uyu musaza afite ibyangombwa [Irangamuntu], bigaragaza ko yabonye izuha mu 1900, bivuze ko bibaye ari ukuri ariwe muntu waba akuze ku Isi.

 

 

Amakuru avuga ko umugabo ufatwa nkukuze kurusha abandi ku Isi yavuze mu 1907 , ibi bisobanuye ko Sebugabo amurusha imyaka 7 yose gusa akaba atarigeze ajya mu gitabo cyandikwamo abakuze ku Isi.Nk’uko byanditswe na Igihe.com, uyu musaza ntabwo abasha gutambuka batamusindagije ndetse n’ibirenge bye byarabyimbye.

 

Uretse kuba ari umusaza w’imvi nyinshi cyane, no biganiro bye humvikanamo amateka adasanzwe yo muri iyi myaka ku buryo uretse ibyangombwa bye , naya mateka yo mu bitabo ubwayo , agaragaza ko koko ari uwo muri 900.Uyu musaza avuga ko mu bo bavukanye bose ariwe ukiriho ndetse ngo n’abo bavukiye rimwe mu gace kiwabo bose bamaze gupfa.

 

Uyu mugabo yabyaye abana 12 ku bagore 3 batandukanye ndetse uramutse unamubajije neza abuzukuru be ntabwo abasha kubamenya.Uyu musaza yabwiye RBA ko yavutse mu mwaka wari kungoma y’Umwami Yuhi V Musinga.Uyu mwami yategetse u Rwanda kuva mu kwa wa 1896 kugeza mu 1931 ubwo abakoroni bamuciraga ishyanga.

 

Abaturanyije be bo bemeza ko uyu musaza ashobora kuba arengeje imyaka 30 ngo na cyane ko abasaza bari mu kigero cye bagiye bapfa ariko we agasigara.

Uyu musaza yemeza ko kugeza ubu atunzwe n’umukuru w’Igihugu binyuze mu nkunga y’Ingoboka bahabwa ndetse anavuga ko ashimira uko u Rwanda rufashwe neza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

 

Advertising

Previous Story

“Ndambiwe kuba njye nyine ndifuza kuba umugore w’umugabo” ! Umukobwa yatakambye asaba abagabo kumugira umugore

Next Story

Dore imico abakobwa benshi Banga abasore bakunda kugira

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop