Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakunzi b’abahungu uba buri mwaka ku itariki ya 3 Ukwakira. Uyu munsi washyizweho nk’uburyo bwiza ku bakobwa bwo kwereka umukunzi babo ko babishimira ndetse ko bafite agaciro gakomeye mu buzima bwabo.
Mu by’ukuri, umunsi mpuzamahanga wahariwe abakunzi b’abahungu ni igihe cyo kwibuka umusore mufitanye umubano, ukamwereka ko ubona agaciro ke mu buzima bwawe, kandi ukamushimira uko yagize uruhare mu byo umaze kugeraho umunsi ku munsi bityo mukishimana.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakunzi b’abahungu watangiye kwitabirwa cyane muri 2016, aho wamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nko kuri X isigaye yitwa Twitter aho hari ubutumwa burenga ibihumbi 46 byagiye bugaragara buvuga kuri uyu munsi.
N’ubwo nta muntu byemezwa ko ari we nyirizina watangije uyu munsi ugashyirwa ku ya 03 Ukwakira buri mwaka, bikekwa ko uwazanye igitekerezo cyawo yashakaga ko n’abakunzi b’abahungu bagira umunsi wihariye wo kwitabwaho nk’uko abakobwa nabo bafite umunsi mpuzamahanga wabo ‘Girlfriend day’ wizihizwa tariki ya 1 Kanama buri mwaka.
Kugira umunsi nk’uyu bituma abakundana, baba abahungu cyangwa abagabo, babona umwanya wo kurushaho kwegerana no kwishimira urukundo rwabo ariko batagiye mu ngeso mbi.
Aha abakundana bavuga ko nta mpano nini iba ikenewe, ahubwo ko baba basabwa kwerekana ko umukunzi wawe afite umwanya wihariye mu mutima wawe kikaba ari cyo cya mbere. Byongeye kandi, uyu munsi ntugenewe gusa abakundana mu rukundo rusanzwe ,ahubwo ushobora no kuwifashisha mu gushimira inshuti zawe z’abahungu, mu gihe mwemeranya ko mufitanye ubucuti busesuye.
Umunsi wa Boyfriend ni umunsi wo kugaragariza urukundo, kwishimira inshuti, no gusangira ibyishimo, bigatuma abantu bose biyumva mu rukundo rwimbitse kandi rukomeye.