Byinshi k’ubuzima bwa Diamond Platinumz amateka ye n’ibyamuranze kuva akiri umwana kugeza ubu

13/09/2023 08:46

Byinshi k’ubuzima bwa Diamond Platinumz amateka ye n’ibyamuranze kuva akiri umwana kugeza ubu

Diamond Platinumz ni umwe mu bahanzi beza Afurika ifite ndetse ni umuhanzi wakunzwe kuva kera akiri mu itsinda we na Mbosso , Rayvanny, Harmonize n’abandi anakora ku giti cye muri 2006. Uyu munsi twaguteguriye amateka ye.

 

 

Ababyeyi be bamwise Naseeb Abdul Juma Isaack , amaze gukura agakunda umuziki ndetse akabona ko ashobora kuwugira ubuzima bwe bwa buri munsi , yahise ashaka izina azifashisha maze yiyita Diamond Platinumz.

 

Diamond Platinumz ubusanzwe ni umucuruzi, umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi ndetse akaba n’umwe mubafasha abandi bahanzi. Diamond Platinumz, niwe muyobozi washinze inzu yitwa WCB Wasafi ikora umuziki ikanafasha abandi bahanzi. Ashinga Wasafi Bet na Wasafi Media.

 

Diamond Platinumz niwe muhanzi wa Mbere muri Afurika y’Iburasirazuba wagize Miliyoni 900 za views kuri YouTube.

Ubusanzwe Diamond Platinumz yavukiye mu gace ka Tandale muri Dar Es Salaam ho muri Tanzania akaba afite amamuko muri Kigoma.

 

Diamond Platinumz yamamaye mu njyana ya Bongo Flava , Afro Pop, Afro Beat , Soukous na R&B. Diamond Platinumz azi gukoresha bimwe mu bikoresho bya muzika birimo ; Piano , Gitari , ingoma.Uyu muhanzi ukunzwe kugeza ubu yatangiye umuziki byeruye mu 2009.

IMPANO YE YATANGIYE RYARI

Impano ya Diamond Platinumz yatangiye kugaragara muri 2006 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko ubwo yagurishaga imyenda kumuhanda. Aho niho hatangiye kujya akora indirimbo mu mafaranga akuye mu myenda yagurishaga kuko arinabwo yatangiye kujya yiyumvamo umuziki.Muri iki gihe niho yakoze indirimbo yitwa ‘Toka Mwanzo’ yari ikoze munjyana 2 zitandukanye Bongo Flava na R&B afatanyije na Fatma na Rommy Jones.

 

 

Muri 2010 yakoze iyitwa Kamwambie yamufashije gutangira guhabwa ibihembo muri Afurika. Mu myaka 4 gusa ni ukuvuga muri 2014 Diamond Platinumz yashyizwe kurutonde rw’abahatanira ibihembo muri BET Awards.

 

Mu mwaka wa 2022 yasohoye EP y’indirimbo 10 yise ngo FOA ( First Of All ) , aba umuhanzi wa Mbere ukoze ako gashya. Muri iyi EP y’indirimbo 10 zasohokeye rimwe , yashyizemo abarimo ; Zuchu, Gold Adekunle wo muri Nigeria na Focalistic ndetse n’abandi.Muri uyu mwaka wa 2023 , Diamond Platinumz yafatanyije n’umuhanzi wo muri Congo witwa Koffi Olomide.

 

 

Ubusanzwe Diamond Platinumz ni umuhanzi usengera mu idini ya Islamu. Bwa Mbere yabyaranye na Hamisa Mobetto , muri 2019 atereta Umunya Kenya Tanasha Donna amutera inda y’umwana umwe bagitandukana Tanasha Donna yisubirira iwabo muri Tanzania.

ALBUM YASOHOYE

Muri 2010 : Kamwambie

Muri 2012: Lala Salama

Muri 2018: A boy from Tandale

Muri 2022: Fist Of All.

Kugeza ubu uyu ni umwe mubahanzi Afurika ifite utanga icyizere cy’ejo hazaza.

 

Advertising

Previous Story

Umunyarwenya Rusine agiye guhurira kurubyiniro rumwe na Kansiime mu gitaramo Seka Live

Next Story

Indirimbo “Calm down” Rema yasubiranyemo na Selena Gomez yakoze amateka adasanzwe mw’itangwa ry’ibihembo rya VMAs itwara igihembo cya “Best afrobeats’

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop