Indirimbo “Calm down” Rema yasubiranyemo na Selena Gomez yakoze amateka adasanzwe mw’itangwa ry’ibihembo rya VMAs itwara igihembo cya “Best afrobeats’

13/09/2023 10:54

Umuhanzi Rema wo muri Nigeria akomeje kwandika amateka adasanzwe mumateka y’umuziki Ako yabaye umunyafurika wa mbere ugaragaye muri iri tangwa ry’ibuhembo VMAS akanatsindiramo igihembo.

 

 

Iri tangwa ry’ibihembo ryiswe MTV Video Music Awards aho barihina rikitwa VMAs ritegurwa na Channel ikomeye cyane kumugabane wa Amerika yitwa MTV hagamijwe gushimira no gutera umurava abakora umuziki n’abategura amashusho y’indirimo.

 

Selena Gomez w’imyaka 31 na Rema w’imyaka 23 batsindiye ibihembo bitandukanye muri VMAs aho indirimbo Calm down ya Rema yasubiranyemo na Selena Gomez yatsindiye ibihembo birimo Best afrobeats.

 

Ibyo byatumye Rema aba umunyafurika wambere utsindiye igihembo muri VMAs binatuma Selena Gomez yongera gutwara igihembo cya VMAs kunshuro ya kabiri aho yaraheruka gutsindira igihembo cya VMAs mumyaka 10 yaritambutse.

 

Muri iki gitaramo Selena Gomez yari yicaye yegamije umusaya we kuri Rema ubona ari ibintu bibereye abakundana, aho Selena yari yambaye ikanzu nziza y’umutuka.

 

Rema yagize Ati ” ni umugisha, ni ugutsinda gukomeye Kuri njye, abo dukorana n’umuryango wanjye cyane cyane no kugihugu cyanjye, ndumva nezerewe cyane Kandi ntewe ishema n’abafana banjye Kuba baratumye indirimbo igera kure, nshimiye aba Djs naburi muntu wese watumye ibi Biba”.

 

Bimwe mubindi bihembo byatanzwe n’ababitsindiye harimo, Taylor swift watsindiye ibihembo bitandukanye birimo artist of the year, Song of the year ‘Anti-Hero’, best pop n’ibindi. Nick Minaj yabaye Best Hip-Hop.

Src:justjaredJr

Advertising

Previous Story

Byinshi k’ubuzima bwa Diamond Platinumz amateka ye n’ibyamuranze kuva akiri umwana kugeza ubu

Next Story

Umukobwa w’ikizungerezi Isimbo Model yaciye amazimwe ashyira hanze ukuri ku cyatumye atandukana n’abandi bakobwa bagize itsinda rya Kigali Boss Babes

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop