Advertising

Byinshi ku mukino wa Formula 1 yo mu mazi ugiye gukinirwa mu Rwanda bwa mbere

10/02/24 13:1 PM

F1H2O ni Formula 1 ariko ibera mu mazi. Ni rimwe mu marushanwa ya mbere mu mikino y’amato ibera mu mazi ku Isi. Formula1 ikinirwa mu mazi yatangiye mu 1981, abarikina bakaba  baba bagamije guhatana gusa no kugaragaza ubunararibonye bwabo.

Iri rushanwa, risanzwe ritegurwa na Union Internationale Motonautique (UIM), rihuriza hamwe abakinnyi b’ibyamamare n’amakipe atandukanye kuva ku mugabane w’i Burayi, Uburengerazuba bw’Asia, kugeza mu Burasirazuba bwo hagati.

Kuri ubu iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’umwe mubari kuritegura mu nama iherutse guhuza abafanyabikorwa bakorera mu Karere ka Karingi n’abahabaye, aho bavuga ko ku nshuro ya mbere rishobora kuzabera muri aka Karere mu kiyaga cya Kivu.

Mpinganzima Grease, yagize ati:”Naje hano mpagarariye Umuyobozi w’uyu mushinga utabashije kuboneka ariko mu by’ukuri nagira ngo mbabwire ko ari umukino ugiye gukinirwa bwa mbere mu Rwanda kandi tukaba twizeye ko uzagenda neza intego zikagerwaho”.

Yakomeje agira ati:”Karongi ni ahantu heza twatoranyije, kandi turifuza ko Isi yose ihabona ari nayo mpamvu twifuje kuhazana iyi Formula 1 ikorerwa mu mazi nka rimwe mu marushanwa arebwa cyane ku Isi binyuze mu bitangazamakuru mpuzamahanga kandi tuzagira umwanya wo kurisobanura”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bugaragaza ko iri rushanwa rizaba amahirwe ku bashoramari bashaka kubaka amahoteri n’ibindi bikorwaremezo muri aka Karere kugira ngo abazagasura bazabone aho barara hiyongera kuhahari dore ko ari kamwe mu Turere twiza kakaba gafite Umujyi washyizwe mu Mijyi yunganira Kigali.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi baganiriye na UMUNSI.COM kuri uyu mukino, basanga ari andi mahirwe bagiye kwegerezwa kugira ngo babashe kubona ibirori hafi ariko na none bikaba amhiwe kubikorera bazabona abaguzi baturutse imihanda yose biganjemo abanyamahanga.

Umwe yagize ati:”Ni amahirwe kuri twe by’umwihariko abacuruzi kuko bizadufasha cyane rwose. Turashima cyane abatekereje iyi gahunda yo kuzana irushanwa nk’iri”.

Abategura iri rushanwa bavuga ko umwaka utaha wa 2025 , iri rushanwa rishobora kuzakinwa nta gihindutse.

Formula 1 [F1H2O] ikoresha uburyo bwo guhatana mu byiciro bitatu mu mikino yayo: Abakinnyi babanza gukora imyitozo, bagakora ibizamini by’ibanze bifasha mu kumenya abazitwara mu irushanwa.Ibi bituma abategura irushanwa bamenya neza, ubushobozi bw’abarushanwa n’uko bazatumira abantu.

Mu mwaka wa 2023, iri  rushanwa rya F1H2O , ryabereye mu bihugu birimo; Indonesia, Ubushinwa, Ubufaransa, n’ibindi, aho ryamaze ibyumweru bigera kuri 3.

BAMWE MU BAKINNYI BAMAZE KWAMAMARA MURI UYU MUKINO.

Alex Albon: Uyu mukinnyi  akomoka mu Bwongereza, ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Formula 1 yo mu mazi. Azwiho kuba yarakinnye neza mu makipe atandukanye.

Daniel Ricciardo: Ni umukinnyi w’Umwongereza azwi cyane ku miterere ye n’ubuhanga bwe mu gucunga ubwato mu mazi.

Lewis Hamilton: N’ubwo azwi cyane mu mikino ya Formula 1 isanzwe, Hamilton yanagaragaye mu mikino ya Formula 1 yo mu mazi, aho yagaragaje ubuhanga mu micungire y’ubwato.

Sebastian Vettel: Uyu mukinnyi nawe yahose muri Formula 1 isanzwe , gusa   yagaragaye mu mikino yo mu mazi ahanini kubera imbaraga ze mu gucunga ubwato.

Charles Leclerc: Ni umukinnyi  ukiri muto ariko ufite impano ikomeye, yagaragaye mu mikino yo mu mazi, yerekana ko ari mu bakina bafite ejo hazaza heza.

Previous Story

Leta ya New York igiye gutangiza gahunda yo kuboneza urubyaro rw’imbeba

Next Story

Iserukiramuco ry’Umuco n’Ubukerarugendo 2024: Alyn Sano, Bushali na Papa Cyangwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop