Advertising

Butera Knowless yifurije isabukuru y’amavuko Madamu Jeannette Kagame

10/08/2024 20:55

Umuhanzikazi Butera Knowless uherutse kugabirwa Inka na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bahanzi yafashe umwanya yifuriza isabukuru y’amavuko Madamu Jeanette Kagame.

Ubusanzwe Madamu Jeanette Kagame yitwa Jeannette Nyiramongi Kagame (Jeannette Nyiramongi) nk’uko Paji ye ya Wikipedia ibigaragaza. Yavutse tariki 10 Kanama 1962 , kuri ubu akaba amaze kuzuza imyaka 62 y’amavuko.

mu magambo yuzuye ishimwe ryinshi , Butera Knowless anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze [X] yagize ati:” Isabukuru nziza y’amavuko kuri Nyakubahwa First Lady “Madamu Jeanette Kagame”.Warakoze kuba urugero rwiza ku bantu benshi by’umwihariko abagore n’abakobwa. Uri umugisha kuri twebwe twese. Turagukunda”.

Butera Knowless hamwe n’abandi bahanzi batandukanye barimo Tom Close n’umugabo we , Ishimwe Clement, baherutse kugabirwa Inka z’Inyambo n’umukuru w’Igihugu , nyuma yo gutemberezwa mu Rwuri rwe.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza , Butera Knowless yafashe ijambo aganirira Perezida Paul Kagame , Umukandida wa FPR Inkotanyi ubuzima yabayemo butari bumworoheye cyakora nawe amwizeza kuzamusura ndetse aranabikora.

Madamu Jeanette Kagame yabaye umugisha kuri benshi by’umwihariko abagore n’abakobwa nk’uko byemejwe na Butera Knowless wamwifurije isabukuru y’amavuko.
Butera Knowless ni umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda wifashishijwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi mu bihe byo kwamamaza Umukandida wayo Paul Kagame watsinze mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.18%.
Perezida Kagame yagabiye Inka y’Inyambo abarimo Butera Knowless.
Previous Story

APR FC yatabye munama umunyamakuru Ishimwe Kevin Lee wayihaga amahirwe

Next Story

LIVE : Umuhango wo kurahira kwa Paul Kagame

Latest from Imyidagaduro

Go toTop