Advertising

Burya ni umubyeyi mwiza ! Diamond Platinumz akomeje kugaragaza ko uretse kuririmba gusa burya no kwita ku bana be arabishoboye

10/11/23 12:1 PM
1 min read

Rurangirwa muri muzika ya Tanzania ndetse no muri Afurika hose Diamond Platinumz akanaba umucuruzi wabigize umwuga akomeje kugaragaza ko uretse kuririmba gusa burya no kwita ku bana be arabishoboye Kandi ko abikora neza cyane.

 

 

Ubusanzwe uyu mugabo Diamond Platinumz azwiho kugira abana benshi yagiye abyarana n’abagore batandukanye, abantu benshi iki kintu cyo kugira abagore benshi ntibakivigaho kimwe ariko bakirengagiza abana. Ku ruhande rw’abana uyu mugabo aza ku isonga mu kubitaho.

 

 

Ashobora kuba yarashwanye na nyina ubyara umwana we ariko ntajya atuma  hari ikintu cyamubuza guhura ndetse no gusabana n’abana be. Mu minsi ishize umwana yabyaranye na Tanasha Dona witwa Naseeb Junior uherutse kugira isabukuru y’amavuko ndetse akayigirira ku munsi umwe na se umubyara Diamond Platinumz, uyu mugabo yagaragaje urukundo afitiye umwana we.

 

 

Sibyo gusa kandi uyu mugabo afite n’abandi bana yabyaranye n’abandi bagore kandi nabo abitaho. Wavuga abana yabyaranye na Zari [The Boss Ldy],  uyu mugabo yagiye asangiza amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram arikumwe n’abana be ndetse agaragaza ukuntu yishimira kuba afite abo bana.

 

 

 

Uyu mugore kandi Zari The Boss Lady uherutse gukorana ubukwe n’umukunzi we, yari yatumiye uyu wahoze ariko  Diamond Platinumz we  ndetse babyaranye. Gusa bivugwa ko ubukwe bw’uyu mugore w’umukire  bushobora kuba bwarabereye mu muhezo.

 

 

 

Abantu benshi bakomeje gushima uburyo uyu muhanzi Diamond Platinumz usanzwe ari numushoramari Ari umubyeyi mwiza ku bana be akaba Ari urugero rwiza abandi bagabo bakwiye kumureberaho.

 

 

 

 

 

 

Source: TUKO

Sponsored

Go toTop