Friday, May 10
Shadow

Bruce Melodie yasabye The Ben imbabazi

Umuhanzi Bruce Melodie yakubutse muri Amerika aho yari amaze icyumweru nyuma ya Rwanda Day yatangaje ko asabye imbabazi The Ben kubera amagambo yatangaje atarishimiwe n’abantu batandukanye by’umwihariko abafana b’imbande zombi n’abandi bagezweho nayo.Muri uku gusaba The Ben imbabazi Bruce Melodie yasabye imbabazi n’abakunzi be.

Mu kiganiro yakoreye kuri Konti ye ya Instagram tariki 9 Gashyantare 2024 , B.M yabaye nk’ushotora The Ben ndetse akoresha amagambo asa n’akomeye atarishimiwe na benshi nyuma yo kuyumva.Kuri ubu ikiri kuvugwa ni imbabazi Bruce Melodie yasabiye mu Kiganiro yakoranye na M Irene kuri YouTube Channl ye.Bruce Melodie yari yavuze ko The Ben yari yarazimye bityo ko ari we wamugaruye mu gakino.

Bruce Melodie yagize ati:”Mu mbabarire ntabwo nzongera.Mu mbabarire rwose ntabwo nzongera ariko bamenye ko rwose tuba turi mu myidagaduro.Imyidagaduro yacu ibamo utuntu twinshi tw’amatiku ariko nta roho mbi ibibamo , nta mutima mubi”.Bruce Melodie akomeje avuga ko ibintu abantu bavuga mu myidagaduro ntahandi biba bihuriye n’ubuzima bwite bw’umuntu  bityo ko abantu bareka ibintu byo gushaka gufungisha abantu.