Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we nawe ariyahura

14/02/2024 14:35

Rukaniyende Innocent wo mu Karere ka Nyamasheke wari ufite imyaka 64 y’amavuko yishe umugore we Nyirambarushimana Stephanie w’imyaka 51 y’amavuko  nawe ahita yiyahura akoresheje umugozi.Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karugero , Akagari ka Mugera , Umurenge wa Shani ho mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024.

Uyu mugore n’umugabo ubwo bari barangije kumva ikinamico nibwo batangiye gutongana biturutse ku Nka yari imaze iminsi igurishijwe.Ngo umugabo yabwiye umugore we ko  abizi neza ko hari umugabo wamucyuye .Muri uko gutongana ngo umugabo wari wafungiranye umwana ngo adasohoka yakubise umugore we isuka nawe ahita yiyahura akoresheje umugozi.Uyu mwana yahise akingura ajya aguhuruza abaturanyi bahageze basanga aba bombi bamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Mukamusabyimana Marie Jeanne yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye saa Munane z’Ijoro, Inzego z’umutekano na RIB bajyayo batangira iperereza.Ati:”Inzego zishinzwe Iperereza zahageze imirimo yazo irangiye twohereza imirambo ku Bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere y’uko ishyingurwa”.Uyu muyobozi yakomeje yihanganisha imiryango y’ababuze ababo,asaba abaturage kujya birinda amakimbirane, mu gihe hari abagize icyo batumvikanaho bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha.

Ati:”Ntabwo umuntu yagera aho afata icyemezo cyo kwica undi nta kintu bapfa.Ubutumwa twagenera abaturage ni ukubana neza,ariko n’uramutse yumva afitanye ikibazo na mugenzi we akihutira kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubafashe kuba bakemura ikibazo bafitanye”.Imirambo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Bushenge ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Isoko: IGIHE

Advertising

Previous Story

Impamvu nyamukuru zitera abakobwa kugira umuco mubi wo guca inyuma abasore bakundana

Next Story

Bruce Melodie yasabye The Ben imbabazi

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop