Britney Spears yeretse umwana amabere bituma bamwirukana muri Hoteli

25/01/2024 09:48

Umuhanzikazi wamamaye muri muzika ku Isi yirukanwe muri Hoteli yari acumbitsemo Shishitabona mu Mujyi wa Los Angeles azira kwambara ubusa muri Pisine aho bavuze ko  byari biri kubangamira abandi bakiriya ba Hoteli binatuma bamwirukana birengagije ko nawe yari umwe mu bakiriya b’iyi Hoteli bahoraho.Britney wavuzweho ibi asoje umwaka avuze ko yasezeye umuziki burundu gusa kuri ubu yongeye kujya mu itangazamakuru kubera kwambika ubusa.

 

Uyu muhanzikazi wamamaye muri nyinshi yirukanwe muri Hoteli yitwa El Lay Hotel’  yo mu Mujyi wa Los Angeles nyuma y’iminsi itari mike ayibamo asa n’uri mu biruhuko gusa ngo akaza kugaragaza ko ubuzima bwo kwambara ubusa no kwisanzura bidasanzwe adateze kubireka nyamara yaremeye kuva muri muzika kugira ngo yiyiteho.Ikinyamakuru gikomeye cyandikira muri Amerika TMZ cyatangaje ko uyu mugore yirukanwe ndetse akabuzwa kuzongera kuhakandagiza ikirenge.

 

Yagize ati:”Britney ni umukiriya wacu ndetse amaze igihe ariko nanone ntabwo bimuha uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka hano uko hari amabwiriza agenda iyi Hoteli adakwiriye kurengaho.twamwirukanye kandi ntabwo yemerewe kongera kugaruka nubwo afite izina [Icyamamare]”.Ibindi binyamakuru bitandukanye birimo The Sun byatangaje ko kwirukanwa kwa Britney Spears muri iyi Hotel byatewe n’abandi bagendereraga iyi Hoteli [Abakiriya bayo] bakomeje gusaba ko ubuyobozi bwayo kwirukana uyu muhanzikazi wabivuyemo kubera kujya muri Pisine yambaye uko yavutse.

 

Bamwe mu bamutanze harimo umubyeyi ngo wababajwe n’uko umwana we w’umuhungu yabonye amabere ye  ubwo yari muri Pisine.Uburyo yitwaye nibyo twatumye bamwirukana muri iyi Hoteli isanzwe izwiho gusohokeramo ibyamamare bitandukanye.Si ubu gusa Britney Spears agezweho no kwinubirwa kubera ko yambaye na cyane Instagram nayo yigeze gufunga Konti  ye kubera amashusho ye n’amafoto yambaye uko yavutse.

 

Ubusanzwe yitwa Britney Jean Spears ni umunyamerika w’Umuhanzi wabivuyemo.Uyu muhanzi akunze guhimbwa ‘Queen Of Pop’ muri Amerika.Yamamaye cyane kuva muri 1990 kuzamura.Kuri Paji ye ya Wikipedia bavuga ko kuri ubu afite imyaka 42 y’amavuko , akaba yarashakanye na Sam Asgahari batandukanye hadaciye kabiri.Mbere yaho yari yarashakanye na Kevin Federline na Jason Allen Alexander.Uyu mugore kandi aherutse kugaragara mu mashusho ari kurwanisha ibyuma ari wenyine.

Advertising

Previous Story

D Voice yatangaje uburyo ubuzima bwe bumaze guhinduka mu gihe gito

Next Story

Njye nikundira abahungu bibirara ! Umukobwa yavuze ubwoko bw’abasore akunda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop