D Voice yatangaje uburyo ubuzima bwe bumaze guhinduka mu gihe gito

25/01/2024 09:19

Umuhanzi D Voice umaze amezi 2 muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz yemeje ko ubuzima bwahindutse cyane kuva yasinya amasezerano yo gufashwa  muri muzika.D Voice yaje yinjira muri WCB Wasafi asangamo abandi bahanzi bakomeye barimo ; Zuchu vugwa mu rukundo Diamond Platnumz akaba nyri WCB [Wasafi], Mbosso umaze iminsi ari kwigaragara n’abandi.

 

Tariki 20 Ugushyingo 2023 nibwo Diamond Platnumz yatangaje kumugaragaro ko yasinyishije umuhanzi mushya muri WCB Wasafi ari we D Voice.Yakirwa n’abatari bake bari baje no mu ijoro uyu muhanzi yigaragarijemo aririmbira abarimo Tanasha Donna wabyaranye na Diamond wari witabiriye ubutumire.Nyuma y’amezi 2 gusa , D Voice yahishuye ko  ubuzima bwe bwahindutse bikaba ngombwa ko ahagarika bimwe mu bintu yari asanzwe akora mu buzima busanzwe.

 

D Voice aganira na Wasafi FM, yatangaje ko ikintu gikomeye cyamutunguye kikamutera ubwoba ari uko yahawe abarinzi bo kujya bamuherekeza ahantu hose ashatse kujya.Yatangaje ko ku munsi wa mbere yatangiye kwibaza impamvu arimo kurindwa n’abasore b’ibigango nyamara we atekereza ko nta kintu afite abajura bashobora kumwiba gusa uko iminsi yagiye itambuka ngo yagiye abyumva.Yagize ati:”Ntababeshye nukuri ku munsi wa mbere byari binkomereye, nibwo nari ntangiye kumenyera abasore b’ibigango kuko ntabo nagiraga.Hari igihe cyageraga nkaba nabahamagara ngo bavandi , banyakubahwa ,.. kuko sinabonaga icyo barinda.Nibazaga impamvu bari kundinda”.

 

Yakomeje agira ati:”Ndimo kuvuga ngo rwose pe ntabwo narinzi icyo barimo kurinda kuko nta kintu narimfite cyatuma umuntu ashaka kunyica, gusa hari aho byageze ntangira kumva agaciro kanjye,uko abantu banyitwaragaho mu gihe ntambutse,ubona abantu bashaka ko musabana , bashaka kuguhobera, kandi binashoboka ko ushobora gusanga bafite ibyuma.Rero abasore b’ibigango baramfashije”.D Voice ubusanzwe azwi nka ‘Swahili Kid’, nyuma y’aho agereye muri WCB Wasafi, yakoze amateka yo kuzuza Miliyoni  Views dore ko mbere y’aho atari yarabashije guca ako gahigo.

 

Indirimbo y’ikaze yakoranye na Zuchu ni BamBam imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 7 kuri Konti ya YouTube ya D Voice na Mbeni Taarifa yafatanyije na Mbosso wo muri Wasafi nayo imaze kuzuza Miliyoni.Mu mezi agera kuri 2 D Voice amaze gushyira hanze indirimbo zirenze 5 kandi zose zagiye zirebwa ku rwego yari atariho ataragera muri WCB.

Advertising

Previous Story

Harmonize yatangaje gahunda y’ubukwe n’ikizungerezi

Next Story

Britney Spears yeretse umwana amabere bituma bamwirukana muri Hoteli

Latest from Imyidagaduro

Go toTop