Urukiko rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha ntashingiro gifite rwemeza ko Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya M.J.
Urukiko rwemeje ko Ikirego cy’indishyi cy M.J ntashingiro gifite n’icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry aka TITI Brown nta shingiro gifite.
Remeje ko kandi indishyi zidatanwa muri uru rubanza.Urukiko rwemeje ko Titi Brown ahita afungurwa akimara gusomerwa.
Rwemeje ko amagarama ahera mu isanduku ya Leta.