Friday, May 3
Shadow

Brazil: Umugore yatwaye umurambo w’umugabo mu kagare awugeza muri Bank kugira ngo umusinyire inguzanyo ayitware

Inkuru idasanzwe yafashwe na camera itangaza abatari bake, ni inkuru y’umugore wo muri Brazil wafashe umurambo w’umugabo ukuze byavugwaga ko ari marume we nk’uko yamwitaga , akamujyana muri Bank kugira ngo bakoreshe igikumwe cyawo umusinyire abashe guhabwa inguzanyo.

Uyu mugore yafashwe amashusho ari gusunika mu kagare umurambo w’umugabo we amwerekeza mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Banka yaho kugira ngo uwo musaza amusinyire abashe gufata inguzanyo y’amafaranga angana n’ibihumbi 3,400 by’amadorari [3,400$] asaga Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko btangazwa na Dail Mail.

Abakozi ba Bank barimo uwitwa Erika de Sousa Vieira Nunes wafataga n’amashusho, batunguwe cyane ndetse baterwa ubwoba n’uyu mugore wafashe igikumwe cy’uyu murambo akamusinyisha impapuro z’ideni ritari rito [Loan Contract].

Nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe agatambutswa bwa mbere kuri Television ikomeye muri Brazil yitwa TV Globo, abakozi ba Bank batangiye gufata amashusho nabo batangazwa n’iki gikorwa kidasanzwe kiba mu maso yabo ari nako basaba ababishinzwe kugira icyo bakora.

Uyu mugore yageragezaga kwegura umutwe w’umurambo ngo usinye impapuro nk’aho ari muzima.Umwe mu bakozi ba Bank , yazamuye ijwi avuga ko uyu mugore bakwiriye kugenzura kuri uwo muntu yazanye, ahatiriza avuga ko ari nako yahoze ameze, agira ati:”Marume , urimo kunyumva ? Ukeneye gusinya izi mpapuro [Loan Contract], nutazisinya ntabundi buryo , kubera ko sinagusinyira”.

Uyu mugore yakomeje guhatiriza ndetse ashaka no gufata ikaramu ngo asinyishe umurambo.Uyu mugore yakomeje kugerageza kwerekana ko nyakwigendera arimuzima kugira ngo agera ku ntego ze zo gutwara aya mafaranga.

Ubwo abakora muri Bank bageragezaga kwegura umusaya w’umusaza babonaga atameze neza.Ati:”Ni uku ameze, ntabwo abasha kugira icyo avuga”. Uyu mugore agahita agira ati:”Marume, urashaka kujya kwa muganga  nanone?”.

 Photo/Dail Mail

Isoko: Dail Mail

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *