Ubusanzwe Eggplant Deformity ni indwara ituruka kuri Penile Fracture ari nayo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru mu rwego rwo gufasha abagabo kuyirinda.
Penile Fracture ni impanuka igitsina cy’umugabo gihura nayo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa igitsina cyafashe umurego mu buryo budasanzwe.Bimwe mu bimenyetso bizakwerekako igitsina cyawe cyakoze impanuka harimo; Kuva amaraso, gucika udusebe duto,kunyara bigoranye n’ibindi bitandukanye.
Abahanga bavuga ko uburyo bwo kuvura umuntu urwaye iyi ndwara ari ukumubaga cyangwa kumwitaho murugo iwe.Kuvunika kw’igitsina ntabwo bitera ingaruka cyane nko kuba igufa ryavunika, aha ni mu gihe hamwe hagaragaza ugushyukwa kw’umugabo haba hangiritse [Corpora Cavernosa na Penile Sheath].Kubera ko iyi mpanuka ya ‘Penile Fracture’ itera ‘Eggplant Deformity’, imara igihe kirekire ndetse igatera ibyago twavuze haraguru , niyo mpamvu , umugabo wahuye n’iyi mpanuka aba asabwa kujya kwa muganga mu gihe cya vuba bakamuvura mu buryo bwihutirwa.
ZIMWE MUNGARUKA ZITERWA NO KUVUNIKA KW’IGITSINA.
- Gushyukwa bigoranye
- Kuvira mu gitsina.
- Uburibwe bwa hato na hato
- Kugorwa mu kwihagarika
- Kugonga urugi cyangwa ikindi
Kuvunika kw’igitsina bituma habaho ibyo abaganga bita ‘EGGPLANT DEFORMITY’ aho igitsina gitangira kubura [Kugenda kigabanyuka].Abahanga bavuga ko mu gihe umugabo agize ubushake mu ijoro, bikaba mu buryo bukabije, bishobora gutera iyi mpanuka kuko amaraso aba yamaze kugera mu gitsina cye.Muri Leta zunze za Amerika imibare myinshi y’abagabo bahura n’iki kibazo kiba cyatewe n’igikorwa bakoze cy’imibonano mpuzabitsina.
Abagabo bagirwa inama yo kujya bigengesera mu gikorwa cyo gutera akabariro kugira ngo igitsina cyabo kitagonga igufa.
IBINTU BISHOBORA GUTUMA KIVUNIKA.
1.Imibonano mpuzabitsina
2.Kuba igitsina cyagonga urugi , ikibambasi cyangwa ikindi kintu mu gihe cyafashe umurego
3.Kwiterera ku buriri igitsina cyafashe umurego , ukaba wakigwira.
Isoko: Www.medicalnewstoday.com, Google Search.