Advertising

Bivura kurangiza vuba! Dore ibyo utari uzi ku gikorwa cyo gusomana byimbitse

17/07/2024 07:31

Gusomana byimbitse hagati y’abashakanye bitari ku matama cyangwa ku minwa hagati ni umwe mu miti ivura abagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hamwe n’abatagira ubushake bwo gutera akabariro.

Inzobere mu miterere n’imibereho ishingiye ku gitsina, Ndayishimiye Benny,  yavuze ko gusomana ku bashakanye ari ibyigiciro gikomeye.

Yakomoje ku bagabo bagira ikibazo cyo kurangiza vuba hamwe n’abafite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Ndayishimiye yagize ati “ Gusomana ku buryo bwimbitse ku bantu bubatse biravura […] ni umuti kuri ba bagabo igitsina gitinda gufata umurego […] iyo asomye umugore umwanya munini igitsina gifata umurego […] iyo umugabo afashe umwanya wo gusoma umugore ntahite yihutira guhita akora imibonano akaguma mu mwanya wo kumusoma no kumukoraho , ni umuti mwiza wo ku kudashyukwa k’umugabo.”

Yakomeje avuga ko umugabo ashobora gusoma umugore we agahita arangiza nta mibonano mpuzabitsina ibayeho ariko ibi nabyo ngo si bibi.

Yagize “ Uyu munsi umugabo ashobora kugusoma umwanya munini akarangiza, nta kibazo mureke , umutere akanyabugabo umubwire uti cheri ejo bizagenda neza […] ejo bigenze uko ntazarangiza kuri wa mwanya kubera ko amaze kumenyera gusomana umwanya munini […].”

Yakomeje asobanura ko gusomana byimbitse (umwanya munini kandi wabyitayeho) ari n’umuti uvura ububabare abagore bagira iyo bari mu minsi y’uburumbuke n’ibindi.

 

Previous Story

Naomi w’imyaka 54 yarikoroje nyuma yo kujya ku mazi yambaye bikini

Next Story

Kubaho udakora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka ku buzima

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop