Saturday, May 18
Shadow

Biravugwa ko Zari Hassan n’umugabo we bashwanye

Umunyamafaranga Zari Hassan wo mu gihugu cya Uganda ariko usigaye utuye muri Afurika y’epfo biravugwa ko ashobora kuba atameranye neza n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma yamashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

Amwe mu mashusho akomeje kushimangira ko bishobora kuba ari ibibazo hagati ya Zari Hassan na Shakib Lutaaya, ni amashusho yafashwe aho uyu mugabo Shakib Lutaaya yagaragaye ari kumwe nindi nkumi bameranye neza witwa Dj Alisha ukorera mu gihugu cya Uganda ariko akomoka mu Rwanda.

 

 

Zari Hassan n’uyu musore Shakib Lutaaya barahiye kubana akaramata mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa 9, mu birori bakoze byakunzwe n’abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga. Abo bombi bagiye bagirana ibihe byiza ndetse urukundo rwabo ruri mu rukundo rwavuzweho cyane mu mwaka ushize wa 2023.

 

 

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa nayo mashusho yuyu musore Shakib Lutaaya, bavuga ko uyu mugore Zari Hassan atigeze ahirwa mu rukundo kuva umugabo we w’ambere yapfa witwa Ivan Ssemwanga wapfuye muri 2017.

 

 

Icyakora sibyo gusa kuko uyu mugore nawe aherutse gusaza imbugankoranyamaga hirya no hino nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platinumz ndetse bivugwa ko bishimye kuba biri mu byatumye umugabo arakara bityo bakaba batameranye neza.

 

 

 

 

Source: bigeye.ug