Advertising

Mushiki wa Diamond Platinumz yakoze ubukwe ku nshuro ya kabiri

02/24/24 19:1 PM

Mushiki muto wa Diamond Platinumz bavukana mu nda witwa Esma Khan yakoze ubukwe bwagatangaza byabereye mu muhezo ndetse bukaba bwagiyemo inshuti za hafi ndetse n’umuryango gusa kuko bwabaye mu ibanga.

 

Uyu mushiki wa Diamond Platinumz akaba yashyingiranwe n’umugabo ukomeye cyane hariya mu gihugu cya Tanzania kuko uyu mugabo witwa Jembe ndetse akaba ariwe wamujyanye, ni umwe mu bayobora talent cyangwa talent manager hariya mu gihugu cya Tanzania.

 

Ubu bukwe bwatashywe na Diamond Platinumz, Mama Dangote akaba nyina wa  Diamond Platinumz, Mama we Jembe, abana ba mushiki wa Diamond Platinumz ndetse n’undi muryango ndetse n’inshuti za hafi gusa.

 

Mbere yo kujya mu bukwe uyu mugabo Jembe, yagiye ku mbugankoranyambaga maze yandika ko yiteguye kugira umugore Esma. Yagize ati “nditeguye, ngiye mu musigiti aka kanya gushyingiranwa.”

 

Mbere ho icyumweru ubukwe butaraba, uyu mugabo Kandi yagaragaye avuga ko uyu mushiki wa Diamond Platinumz ari isi ye.

 

Uyu mushiki wa Diamond Platinumz Kandi ni inshuro ya kabiri akoze ubukwe dore ko aherutse gutandukana n’uwahoze ari umugabo we witwa Msizwa usanzwe ari umucuruzi wabigize umwuga ukomeye cyane hariya mu gihugu cya Tanzania.

 

Ubwo yabazwaga ibyo gutandukana n’umugabo we, Esma Khan yavuze ko yari yarakize ubukwe afashe umwanzuro ahubutse. Ndetse yongeyeho ko icyorezo cya coronavirus cyagize uruhare mu gutandukana kwe n’uwahoze ari umugabo we.

 

Source: mpasho.com

 

 

Previous Story

Young Grace aritegura gushyira hanze Album ye ya gatatu

Next Story

Biravugwa ko Zari Hassan n’umugabo we bashwanye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop