Sunday, May 19
Shadow

Zari Hassan yavuze impamvu bamwita indaya

Umunyamafaranga Zari Hassan wo mu gihugu cya Uganda ariko usigaye uba mu gihugu cya South Africa akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko abantu benshi bamushinja abagabo benshi kugera aho ashinjwa abagabo barenga 100.

 

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kitwa Nairobi News, nibwo yagaragaje bimwe mu bintu bitangaje ku buzima bwe ndetse akomoza ku bintu abantu benshi bakomeje kukushinja birimo no kugira cyangwa gukururana n’abagabo benshi.

 

Mu magambo ye yagize ati:“ikintu cya mbere nkora iyo mbyutse ni ugusenga narangiza nkajya ku mbugankoranyambaga kureba amakuru yiriwe, gusa ntangazwa n’uburyo abantu bamvuga nabi ariko n’ubundi bagakomeza kundeba no kunkurikira ku mbugankoranyambaga.”

 

“Bamvugaho ibihuha byinshi ndetse rimwe n’arimwe nibaza Niba ibintu bavuga arinjye baba bavuga, nagizwe umugore ukundana n’abagabo benshi ndetsee ntigeze nkundana nabo  kubera ki Wenda bashobora kuba barambonanye nabi bantu. Ndetse urutonde rwabo rukomeza rukuta kugeza nabo bashobora kuba barenga 100.”

 

Mu kiganiro Kandi uyu mugore yabajijwe ibanga wakoresha kugira ngo umubano w’abakundana urambe, maze asubira agira ati

 

“mbabwije ukuri ndi umuntu wanyuma ugiye kubagira inama ku mubano wabo bakundana, gusa sinzi igihe bishobora kumara ngo umubano wabo bakundana urambe, nshobora kuba naragiye mu nkundo nyinshi gusa icyo nakubwira Niba uri mu rukundo, ryoherwa narwo mu gihe rukimeze neza.”

 

Sibyo gusa Kandi, uyu mugore yongeye kugira inama abakobwa bakiri bato avuga ko umukobwa akwiye guterwa ishema nuko ameze asa, mbese ngo umukobwa ntago acyeneye imyenda ihenze nka Gucci cyangwa ngo acyenere telephone zihenze nka iphone, ahubwo ukwiye kuba uwo uriwe utitaye kubyo abantu bashobora kukuvugaho.

 

Yongeyeho ko kumubona ashyira ku mbugankoranyambaga ze imodoka, amazu imyenda ihenze, nuko ari ibintu yakoreye. Avuga ko kuva mu myaka ye 19 yakoraga bityo aba ari kuryoherwa ibyo yagezeho.

 

 

 

 

 

Source: nation africa