Ibyo kurya by’ingenzi mu gutera akabariro neza

by
12/10/2023 11:24

Muri iyi minsi usanga ikibazo cy’imyororokere giteje inkeke abantu bose , ndetse kiri mu bisenya ingo nyinshi ndetse kikanazana gucana inyuma hagati y’abashakanye badahuje.IYI NKURU NI INGENZI CYANE KUBUZIMA BWAWE YISANGIZA N’ABANDI.

 

Nyamara si ikibazo cyakageze kuri urwo rwego kuko gutera akabariro bifite amafunguro y’ingenzi wafungura bikaba byabugufashamo ukaba wabikora neza kandi ugashimisha umugore wawe.

 

N’ubwo iyo byarenze igipimo hitabazwa imiti yo kwa muganga ariko niba ushaka gukomeza kugira ingufu mu buriri ndetse ugakomeza gushimisha umugore wawe hari amafunguro y’ingenzi utagomba kubura kugira ngo agufashe guhorana ingufu za kigabo.

 

IBYO KURYA BYAGUFASHA

 

1. FLAXSEEDS: N’ubwo izimbuto zitera mu gihugu cyacu ariko kuzibona birashoboka kuko ubuhahirane bwaroroshye. Izi mbuto zikungahaye kubinure bya OMEGA Acids, bikaba ari ingenzi mu gutuma amaraso atembera neza mu myanya ndangagitsina , n’ahasigaye hose mu mubiri.

 

Ibinure bya OMEGA 3 kandi ni ingenzi mu ikorwa ry’umusemburo wa Testosterone , uyu musemburo ukaba ugenda uganyuka uko umugabo akura.Niyo mpamvu izi mbuto ari ingenzi kubantu bakuru kurenza abato.Ikindi kandi ni uko izi mbuto ari isoko nziza iri Vitamini B zitandukanye na za Fibre , byose bifatanya mukugira amagara mazima.Mukurya utu tubuto wakoresha akayiko gato katwo , ukagasya ukavanga n’ibyo kurya bikomoka kubinyampeke.

 

2. IMINEME : Iyo bigeze kukongera akanyabugabo imineke ni iyambere rwose.Ni isoko ya Potasiyumu umunyungugu ufasha mu kugabanya igipimo cya Sodium mu mubiri , bigafasha umutima gukora neza, bikongera stamina mu mubiri.

 

Imineke Kandi ni isoko nziza ya Vitamin B6, ikaba izwiho gufasha mu mikurire no gukomera kw’imikaya ikoze igitsina cy’umugabo . Ikindi kandi imineke ituma hakorwa Dopamine nyinshi, iyo nayo ikaba izwiho gufasha mu gufata umurego kw’igitsina kandi bikamara igihe kinini.Hanarimo Bromelain izwiho kuvura kudashyukwa ahubwo igafasha umugabo gutinda kurangiza.

 

Byibura umuneke umwe buri munsi , ugafatwa mbere ho isaha y’uko igikorwa gikorwa ni ingenzi cyane.

 

3. URUSENDA RWA KAMURARI : N’ubwo bamwe babifata nk’urwenye ariko burya urusenda rufasha imitsi y’amaraso ni uko amaraso agatembera ari menshi.Ibi nibyo bituma umugabo ashyukwa, kuko iyo amaraso abaye menshi mu gitsina imitsi irarega nuko kigafata umurego.

 

Kamurari kandi ibamo Potassium nk’uko twabibonye ifasha mu gutembera kw’amaraso no kongera Stamina.Rufasha mu kongera ubudahangarwa kuko rubamo Vitamini C , gusa ntuzarurye ngo narwo rukurye , uruke rwumvikana buhoro rurahagije kuko rwinshi rwatera ibindi bibazo.

 

 

4. IMPEKE ZUZUYE N’IBISHYIMBO : Impeke zuzuye ni ukuvuga , ibihwagari , sesame n’utundi tubuto, hamwe n’ibishyimbo ni isoko ya Thiamine [Vitamini B1], ikaba izwiho gutuma urwungano rw’imyakura rukora neza.

 

Uru rwungano ni ingenzi mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko nirwo rutuma ibyiyumviro nubushake bizamuka.Rudakora neza gusomana, gukoranaho n’ibindi byose bitangira igikorwa ntacyo byaba bimaze.Iyo rero rukora neza, rutuma ubushake buzamuka kandi ubushakashatsi bugaragaza ko umara umwanya munini mu myiteguro arinako utinda mu gikorwa, iyo umubiri wawe ukora neza.Kandi bikaba bikize kuri Poroteyine ifasha imikaya gukomera bityo bikamurinda kunanirwa mu gikorwa hagati.

 

5. UBUNYOBWA: Mubwoko bwabwo bwose haba , akabemba , walnuts , Brazil’s , nubundi bwoko, ni isoko ya Omega 3 ifasha amaraso gutembera neza mu gitsina kigafata umurego kandi inafasha mu ikorwa rya testosterone.Ubunyobwa kandi bukize kuri L – Arginine izwiho kurwanya uburemba no kongera ingufu zo gushyukwa. Kandi bufasha mu mikorere myiza y’ubwinko no kugira ingufu mu buriri.

 

wabuhekenya , waburya mu isuku , ubunyobwa ni ingenzi.

 

6. TUNGURUSUMU : N’ubwo bamwe bayishinja ko uhindura umwuka wo mukanwa ngo wavuga ukanukira abantu ariko TUNGURUSUMU ni ingenzi mu gufasha abagabo bashaka gukosora mu buriri.Habonekamo Allicin yongera amaraso atembera mu gitsina bigatuma rero ushyukwa igihe kirekire kandi neza cyane. Tungurusumu irwanya Cholesterol mbi nuko igafasha amaraso gutembera neza.

 

Singombwa byinshi , udutete 4 turahagije ku munsi.

 

7. SHOKORA YIRABURA : Nubwo atari byiza kurya SHOKORA byinshi ariko burya iyirabura yo ni ingenzi cyane mu gutuma ugira akanyabugabo.Irimo serotonin, ifasha imikorere myiza y’urwungano rw’imyakura, hakabaho irekurwa ry’imisemburo yo kumva umeze neza, iva mu bwonko. Ibi byongera iruba ndetse bikanongera kuryoherwa no gushimishwa n’imibonano.Gusa nyine nkuko tubivuze, si byiza kurya nyinshi. Agace gato karahagije

isoko: Umutihealth

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Biravugwa ko Harmonize yakennye kubera gushora amafaranga menshi mu bakobwa batanakundana nawe

Next Story

Okkama yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Wallah’ yari amaze imyaka 3 abitse – VIDEO

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop