Hamissa Mobeto yavuze ko arimo kunyura mu bihe bigoye byo guhatirizwa gukora ubukwe n’umukunzi we mushya Kevin Sowax.
N’ubwo urukundo rwabo rukomeje kuba mu ibanga rikomeye , aba bombi nabo bakomeje kugaragaza ko bakundana cyane ndetse ko bafitanye ejo hazaza , gusa abantu bagahatiriza Hamissa Mobeto ko bakora ubukwe vuba na bwangu.
Tariki 28 Nzeri 2023 , amakuru yavuzwe ko Kevin yasuye uyu mugore mu ibanga ndetse n’itangazamakuru ntiryamenya uko byagenze.Nyuma y’uko abyo bibaye abantu bashyize ku gitutu Mobeto , bamubaza niba yaratandukanye nawe koko. Mu gutanga igisubizo, Mobeto yavuze ko ntakibazo afitanye n’umukunzi we ndetse abasezeranya amafoto n’ubwo atigeze ayashyira hanze.Yagize ati:” Yaransuye nagenda nzabaha amafoto”.
Hadaciye kabiri , Hamissa Mobeto yariseguye agaragaza ko yari ababajwe nuko asigaye wenyine , ati:” Narinsigaye njyenyine , rero ntabwo nashoboye gufata amafoto kuko narimbabaye cyane”.
Hamissa Mobeto ukundwa n’umuryango we cyane yumvikanye agira ati:” Njye ntabwo nigez nihutishwa n’ubukwe cyane mu buzima bwanjye. Ubukwe buragora buranababaza niyo mpamvu nahose nitonda.
Njye naremewe kwita kuburuzi bwanjye.Rero nimpura n’umugabo w’ubuzima bwanjye bw’ahazaza , ubwo nawe akizera ko yabonye umugore yifuzaga, azashyira ukuri kumeza”.
Uyu mugore w’abana 2 , yahoze yifuza umugabo umukunda cyane gusa ntajya ashyira imbaraga mukumushaka.Yagize ati:” Byose biba biri mu mugambi w’Imana, icyo yampitiyemo nicyo ngomba gutegereza.
Hamissa Mobeto usanzwe ari inshuti magaraga Wema Sepetu, yavuze ko nyina umubyara yamushimiye Kevin kubera uburyo yiyubaha.