Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, Apotre Harerimana Joseph wamamaye nka Yongwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Uhugenzacyaha [RIB].
Bwana Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB yabwiye primo Rwanda dukesha iyi nkuru [Umuryango.rw] , ko Apotre Harerimana Joseph yatawe muri yombi azira kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Umuvugizi wa RIB Bwana Murangira B Thierry yavuze ko uyu Harerimana Joseph uzwi nka Yongwe yatawe muri yombi tariki ya 1 Ukwakira 2023, akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi muntu hakoreshejwe uburiganya.
Kubijyanye nuko icyaha arengwa yaba yaragikozemo, Umuvugizi wa RIB yavuze ko bikiri mu Iperereza bityo ko kubitangaza bishobora kubangamira iperereza ririmo gukorwa.Yagize ati:” Ibimenyetso biracyari gukusanywa kugira ngo Dosiye ye itunganywe ishyikirizwe ubushinjacyaha”.
Kuri ubu Yongwe afungiye kuri RIB Station ya Kimihurura.Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), giteganywa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi , imari ye cyangwa se igihe cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye unubasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba , aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’Imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu , n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu.
RIB yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakirinda ibintu byose bishobora gutuma bagirana ibibazo n’amategeko kuko aribwo buryo bwiza burinda umuntu kugwa mu cyaha biganisha ku kumuhungabanyiriza ibyo aloea