Arembejwe n’indwara yo kwibagirwa ! Byinshi wamenya kuri Lil Wayne icyamamare munjyana ya Hip Hop ku isi

02/10/2023 08:44

Umuhanzi Lily Wayne wakunzwe n’abatari bacye ku isi hose ni muntu iki? Ushobora kuba utazi ko uyu mugabo arwaye kandi arembye. Ese ajya gutangira kurwara byari ryari ?  Twabakoreye ubushakashatsi bucukumbuye ku buzima bw’uyu mugabo ndetse no kuburwayi bwe.

 

 

 

Ubusanzwe uyu mugabo yitwa “Dwayne Michael Carter Jr”, yavutse taliki 27 nzeri 1982. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba afite imyaka 41. Ajya gutangira gukora umuziki yabitangiye afite imyaka 13 urumva ko yari akiri muto ariko icyo uzaba muragendana. Yinjiye muri Label yitwa Cash money records ndetse bimugira kuba umwana muto waruri muri iyi label. Yakoreye imiziki myinshi muri iyi label ndetse kugeza muri 2018 aho imikoranire hagati ye niyo label yahagaze.

 

 

 

 

Uyu mugabo kandi si ukuririmba gusa no kwiga yarize cyane ko yize muri kaminuza ya Phoenix.Ubusanzwe afite abana 4. Abana n’umugore we witwa “Denise Bidot”. Uyu mugabo kandi yavuzwe mu nkundo n’abakobwa benshi twavuga nka Nivea, Lauren Landon bakundanye kuva 2007_2009, n’abandi benshi.We n’umugore we babana ubu bakundanye kuva muri 2020 kugeza nubu baracyari kumwe.

 

 

Niba ukunda umuziki ndavuga wowe ukuze , nawe ukiri muto ariko utari muto cyane ndacyeka uyu muhanzi uramuzi. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka “Mirror” yakoranye na Bruno Mars, “No war” yakoranye na Eminem n’izindi nyinshi. Abenshi mu Rwanda uyu muhanzi bamumenyeye mu mazu bogosheramo aho wasangaga huzuyemo amafoto ye ku bikuta ndetse benshi barabiguze.

 

 

 

Imfura y’uyu mugabo yayibyaye afite imyaka 16, aho yamubyaranyu n’uwahoze ari umugore we witwa Tita Johnson bakoze ubukwe muri 2004 bahana gatanya muri 2006. Uyu mukobwa we yamamaye cyane ubwo muri 2008 ibihuha byavuzwe ko yapfuye akoze impanuka ariko uyu muhanzi akaza kuvuga ko umukobwa we nta mpanuka yakoze ko ari muzima ndetse ko byari ibihuha.

 

 

 

Nubwo yamamaye cyane ariko burya iyo wamamaye ukirara urafungwa. Uyu mugabo nawe yagiye afungwa kenshi. Muri 2007 yafunzwe azira kunywa ubwoko bwibiyobyabwenge bwitwa Marijuana. Sibyo gusa icyo gihe yafatanwe imbunda, yaje kwishyurira amafaranga arafungurwa. Muri 2008 yongeye gufungwa afatanwe Marijuana ndetse na Cocaine yari ihagaze agaciro ka $22,000 ni kuvuga hafi million 24 z’amafaranga y’uRwanda.

 

Nubwo uyu mugabo atunze agatubutse ariko ubuzima burya buduhisha byinshi tutazi, ubu abana nindwara ikomeye kandi mbi cyane. Uyu mugabo mu myaka yashize ubwo yari mu kiganiro yagiye agaragara yibagirwa ibintu bimwe nabimwe yewe ko ku rubyiniro akibagirwa indirimbo ze, ubundi ntabwo ari ibintu bisanzwe ko umuhanzi apfa kwibagirwa indirimbo ze.

 

 

Abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’uyu mugabo bavuze ko arwaye indwara yitwa “Epilepsy”. Iyi ni indwara ituma umuntu yibagirwa akavangirwa hahandi wumva ufite ibintu bimeze nkamashanyarazi mu mutwe. Uyu muhanzi nawe niyo ndwara arwaye avuga ko yatangiye kubirwara akiri muto ariko bikaba byaragiye bikura uko iminsi yagiye igenda.

 

 

 

Inzobere zivuga ko umuntu urwara iyi ndwara yarayibukanye biterwa no kubura umwuka ku bwonko mu ivuka rye cyangwa ibindi bibazo. Iyi ndwara nta rukingo cyangwa imiti iyivura irabineka icyakora Hari imiti ishobora korohereza umuntu uyirwaye.

 

 

 

Lil Wayne arembejwe niyi ndwara ndetse akomeza kwihangana cyane ko nta muti wayo uhari. Yatangiye kuyirwara akiri muto nkuko yagiye abitangaza mu biganiro yagiye ahorana n’itangazamakuru. Uyu mugabo Kandi yavuze ko umwe mu muryango we wagaragayeho iyo ndwara aherutse kwicwa nayo akaba nawe avuga ko isaha nisaha nawe indwara yamuhitana.

Uretse iyi ndwara kandi Lil Wayne yagiye avugwaho kurwara igicuri cyane ndetse bikanavugwako cyagiye kimukubita hasi inshuro nyinshi.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

Source: Wikipedia

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Abafana barize bashaka gukura The Ben kurubyiniro ! Big Fizzo na Lino G batashye bataririmbye bihinduka intambara

Next Story

Bihisha itangazamkuru! Hamissa Mobeto watandukanye na Diamond Platnumz arimo guhatirizwa gukora ubukwe n’umukunzi we mushya Kevin Sowax

Latest from Imyidagaduro

Go toTop