Wednesday, May 8
Shadow

Biggy Shalom yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Abba’ iri mu ndimi z’Amahanga – VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Biggy Shalom yashyize hanze indirimbo yise ‘Abba’ iri mu ndimo z’Amahanga.

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Abba’, Biggy Shalom yaganiriye na UMUNSI.COM atangaza ko yayikoze ashaka kugaragaza ko mu buzima bwa buri munsi bwa muntu hatarimo Imana ntacyo yageraho.Mu magambo ye yagize ati:”Ubusanzwe njye nkora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ndirimbo rero nyandika nari mfite ‘Inspiration’ yo kuvuga ngo ‘No You , No Life’ ubwo navugaga Imana ariko nk’umuntu wemera ‘Yesu Kirisito’ nk’umwami wanjye n’umukiza nakoresheje izina rya Yesu kuko Imana twahawe ukuyita Data bitewe n’uko twizera Yesu kandi ijambo ‘Abba’ risobanura Data.

Biggy Shalom avuga ko nyuma yo kwitegereza ibintu bikikije Isi, yasanze atari ibyo kwishingikirizaho ahubwo uwo kwishingikirizaho ari umwe ari Yesu wenyine.Ati:”Hamwe n’ubunararibonye bw’ubuzima nanyuzemo n’ubwo abandi bantu batandukanye bacamo narasuzumye mbona byose dutunze cyangwa se ibidukikije atari ibyo kwishingikirizaho ahubwo ko ibyiringiro byacu twagakwiye kubyerekeza ku Mana Data [ Abba ].

Biggy Shalom yemeza ko ubuzima bwa hano ku Isi ntawe ukwiriye kubwiringira kuko ngo yagiye abona aho abantu biga amashuri bakaminuza ariko bakarinda bapfa batabonye akazi kandi bafite impamyabushobozi n’impamubumenyi nyinshi bityo agasanga igisubizo ari kimwe ari ‘Data’ wenyine ngo na cyane ko n’imiryango idatanga ubufasha ku muntu ukennye.

Ati:”Naje kubona aho umuntu akena , akanapfa ari umushomeri kandi afite za “Diplome” zo ku rwego ruhanitse nka; Masters , PhD n’izindi.Abantu babona bafite imiryango ikoneye bakumva ko ntacyo bayiburana ariko nabonye aho umuntu abura epfo na ruguru kandi ayifite, ubwo rero narasuzumye mbona byose wabipfana ariko abantu bakeneye kumenya ko aho ibyo byose byanze Imana yo nyine niyo itugoboka kuko ariyo Data wa twese kandi mwiza”.

Biggy Shalom yavuze ko atibuka neza igihe Imana yamuhereye iyi ndirimbo nk’ubutumwa yagombaga kugeza ku bantu cyakora yibuka ko ari hagati ya 2021 na 2022 “Nyikora mu buryo bw’amajwi cyakora kubera ibibazo by’ubuzima bitandukanye ntibyaza gukunda neza ko nyisohora gusa ndashimira Imana ko yemeye ko igihe cyo kuyisohora kiba iki” ! Biggy Shalom

Yagaragaje ko kubura amafaranga amujyana muri Studio ari imwe mu nzitizi zituma adakora umurimo w’Imana neza cyakora yemeza ko azakomeza guhatana uko ashoboye akageza ubutumwa ku bantu benshi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ABBA’ YA BIGGY SHALOM

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *