Umuherwekazi Zari Hassan yashimangiye ko we n’umugabo we bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo barebe ko babona umwana.
Aba bombi Zari na Shakib , bakoreye ubukwe muri Afurika y’Epfo mu ibanga rikomeye. Uyu muryango utajya wicisha abafana irungu , watangaje ko bari gukora iyo bwabaga kugira ngo umwana aboneke.
Zari agaruka kuri aka kazi katoroshye ngo bari gukora amanywa n’ijoro, yagize ati:” Biri muri gahunda zacu kugira umwana. Mr Lutaaya nanjye turimo kubikoraho”.Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru.
Zari na Shakib bamaranye imyaka 2 irenga ndetse bigaragara ko urukundo rwabo atari urwo kurangira ejo nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Howwe kibitangaza.