Bararengereye ! Igihugu cy’u Butaliyani cyafatiye ibihano umuhanzi Kanye West w’imyaka 46 n’umugore we w’imyaka 28 kubera imyitwarire mibi irimo no gukorera ibiteye isoni mu bwato

04/09/2023 16:34

Nyuma y’inkuru duherutse kubagezaho ivuga uburyo uwahoze ari umugore wa Kanye West , Kim Kardashian ababazwa n’imico y’uwari umugabo ndetse akanga no guhura na mukeba we Censori , kuri ubu Kanye West n’umugore we mushya , babujijwe kongera gukoresha ubwato muri ibi biruhuko barimo.

 

 

 

Ibi bije nyuma y’uko aba bombi baherutse kugaragara mu bwato bari gukora ibiteye isoni , aho Kanye West yari yambaye ubusa, umugore we Bianca Censori, amuri mu maguru bifatwa nko kwiyandarika ndetse bituma na Kim Kardashian avuga ko atajya abona uburyo asobanurira abana be ibyo se arimo.ba bombi bahawe urwamenyo n’imbaga y’abantu batandukanye bababonye gusa akabaye icwende ntikoga ntabwo bigeze bagira isoni ngo basabe imbabazi.

 

 

Nyuma yo kubona ibi bintu, Kompanyi ifite amato muri Venice aho aba bombi bakoreye ibiteye isoni, yatangaje ko itishimiye imyitwarire y’aba bombi , by’umwihariko ibyo bakoreye mu bwato bwabo.Iyi kompanyi , yahise ivuga ko idateze kongera kwemerera Kanye West n’umugore we gutembera muri ubu bwato.Ibi kandi byaje bikurikira ibihano u Butaliyani bwabafatiye nk’uko ikinyamakuru cyitwa The New York Times cyabitangaje.

 

 

N’ubwo iyi kompanyi,yamuhagaritse, ubusanzwe niyo ikunda kumutiza ubwato dore ko no muri 2014, ariyo yamufashije kuryoherwa n’ibihe hamwe n’uwari umugore we Kim Kardashian wavuze ko batandukanye burundu nyuma yo guhana gatanya.

 

 

Kuri iki cyumweru rero tariki ya 3 Nzeri 2023, nibwo mu Butaliyani hiriwe inkuru y’uko Kanye West yahawe gasopo abuzwa kongera  gukora ibyo yiboneye by’umwihariko gutembera mu bwato bwo muri iki gihugu.Kanye West,w’imyaka 46 kuri ubu afite umugore mushya w’imyaka 28 y’amavuko.

Advertising

Previous Story

“Nasanze abanyamakuru muri abagambanyi mwirirwa mushuka abantu mukabakoresha ibyo batagakoze” ! wa mugore wabyaranye na Ndimbati afite byinshi yicuza

Next Story

Umuramyi Rene Patrick yinjije umugore we usanzwe ari umunyamakuru wa RBA muri muzika y’indurimbo z’Imana – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop