Umuramyi Rene Patrick yinjije umugore we usanzwe ari umunyamakuru wa RBA muri muzika y’indurimbo z’Imana – VIDEO

by
04/09/2023 17:03

Rene Patrick yinjije umugore we mu mwuga wo kuramya Imana kumugaragaro.Uyu mugore wa Rene Patrick, asanzwe akorera Television Rwanda (KC2).

 

Rene Patrick n’umugore we basanzwe baririmba mu bitaramo bitandukanye gusa bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo.Nyuma yo kumwinjiza mu muziki kumugaragaro, bahise bashyira hanze indirimbo nshya bise ngo ‘Jehova’, irimo ubutumwa bwo guhimbaza Imana.

Muri iyi ndirimbo bahuriyeho hakubiyemo ubutumwa bugaragaza ko hari impamvu abantu bashima Imana bakanayihimbaza.Uyu muramyi kuri iyi ndirimbo aririmba agira ati:” Hari impamvu dushima Imana tukanayihimbaza, ni uko twabonye ineza yayo.Jehova uri Imana nkuru , Jehova uri Imana nkuru”.

Tubibutse ko aba bombi barushinze tariki ya 4 Ukuboza 2021.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Bararengereye ! Igihugu cy’u Butaliyani cyafatiye ibihano umuhanzi Kanye West w’imyaka 46 n’umugore we w’imyaka 28 kubera imyitwarire mibi irimo no gukorera ibiteye isoni mu bwato

Next Story

Umuhanzi The Ben bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyoni 41 agiye gukorera igitaramo kidasanzwe mu Burundi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop