“Bana muje mu biruhuko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge” ACP Rutikanga Boniface
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yasabye urubyiruko rugiye mu biruhuko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bisa nabyo.
Yagiriye inama urubyiruko by’umwihariko urugiye mu biruhuko kwirinda ibirushora mu ngeso mbi zirwangiriza ubuzima bw’ejo hazaza.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye (X), yasabye urubyiruko kwitwararika mu bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru.
Yagize ati:”Bana rubyiruko muje mu biruhuko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde ibirori byo mu rugo bibashora mu businzi n’ibindi bikorwa bibatesha agaciro; birimo kwiyandarika, ubusinzi, kurwana ndetse no kuba byabaviramo kuhasiga ubuzima cyangwa mugakomereka.”
Agaruka ku babyeyi yagize ati:” Ni byiza ko mu menya aho abana banyu bari n’ibyo barimo mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano w’abana bacu cyane cyane ko aribo Rwanda rw’ejo”.
Yibukije abacuruza inzoga ko zitagenewe abana ndetse ko n’abantu bakuru batangiye gusinda batagomba gukomeza kuzibaha.
Abacuruza inzoga basabwe kandi gukoresha ibirinda urusaku kugira ngo rudasohoka cyangwa bagacuranga mu rugero birinda kubangamira abandi.
Yasabye abantu kandi kunywa mu rugero , kudatwara basinze.