Umuhanzi Audy Kelly yavuze ko yasohoye indirimbo yise Hari Amashimwe, yakoranye na Aline Gahongayire mu rwego rwo gushima Imana mu byiza idahwema kubakorera no kuba yarabanye na we akabasha gusoza amashuri.
Iyi ndirimbo yamaze gusohoka haba mu majwi n’amashusho. Audy Kelly mu kiganiro yagiranye na Kt Radio, yavuze ko we na Aline Gahongayire bari bamaze igihe bifuza gukorana ariko umwanya wo guhura ukabagora.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo yo gushima Imana nakoranye na Aline Gahongayire, twayipanze kuva kera, bitewe n’uko umwanya wanjye, iyo mbonetse bo ntabwo baba bahari, baboneka nanjye simboneke rero kugira ngo tuzahuze bikagorana. Ariko Imana yaradufashije kuri uyu mushinga turahuza bigenda neza.”
Yakomeje avuga ko ubwo Aline Gahongayire yazaga gukorera igitaramo mu Bubiligi, yamuhamagaye akamubwira ko bashobora gusubukura umushinga wabo bakawushyira mu bikorwa.
Audy Kelly yavuze no ku mpamvu yakoranye indirimbo na Aline Gahongayire, zirimo kuba ari umuntu bamaze igihe bafitanye ubushuti ndetse kandi baririmbanye muri Asaph Ministries. Ati “Aline twararirimbanye muri Asaph, turaziranye, ni inshuti kuva kera kuko ibitaramo byanjye byose arabyitabira, ni umukozi w’Imana kandi nanjye nkunda Imana cyane.”
Yakomoje ku mvano y’indirimbo Hari Amashimwe, avuga ko igamije gushima Imana kuko hari byinshi ikorera abantu. Yagize ati: “Mu by’ukuri ni indirimbo yo gushima Imana, ni byinshi Imana idukorera ndetse n’ahatari amashimwe iyi ndirimbo iratwibutsa kongera gushima, kuko iyo ushima imiryango irafunguka. Uko wahura n’ibibazo ukarushaho kujya mu maganya cyane, n’ibibazo birushaho kuba byinshi.”
Yavuze ko abazayumva bose izabafasha kwitsa imitima bagashima Imana haba ku muntu ufite amashimwe ndetse n’utayafite, ati: “Dukwiye gushima muri bike dufite.”
Audy Kelly ni umuhanzi Nyarwanda ubimazemo igihe, ndetse akaba afite Album eshatu amaze gushyira hanze, zirimo ‘Aho ntabona’, ‘Ndakwitegereza’ ndetse na ‘Nkoraho Mana’ ihimbaza Imana.