Asa na pamella wa The Ben! Umukobwa uri mu ndirimbo Ni Forever yasubiwemo n’umuhanzi ‘Nigabe’

by
29/12/2023 22:00

Umusore muto akomeje kuzamuka mu muziki abinyujije mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakunzwe barimo The Ben, Shafi na Chriss Eazy.

Umuhanzi uzwi ki Izina rya ‘Nigabe’ wasubiyemo indirimbo Bana ya ‘Shafi’ na ‘Chriss Eazy’ bimwe bakunze kwita ‘cover’ igakundwa na benshi, ubu yamaze no gushyira hanze indi cover yakoze ku ndirimbo ya ‘The Ben’ umuhanzi ukunzwe mu rw’imisozi igihumbi ndetse no hanze y’arwo ndetse uherutse kurushinga na Miss Uwicyeza Pamella.

Kanda hano urebe indirimbo Bana yasubiyemo

Hari hashize ukwezi uyu musore ashyize hanze iyi cover ya Bana yakunzwe n’abatari bake dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi ku rubuga rwa youtube kuri konti ye yitwa ‘Nigabe’ akaba ari izina rye bwite ndetse akoresha no mu muziki.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo ‘Ni forever’  nyuma yaho abonye urukundo benshi bayifitiye ndetse akurikije uko indirimbo yari aherutse gusubiramo yakunzwe  ndetse  bityo ngo akaba yizeza abakunzi be gukomeza kubaha n’izindi mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi ukiri muto akomeza avuga ko afite gahunda yo gusubiramo indirimbo z’amoko yose (ziri mu ndimi z’amahanga) kugira ngo akomeze yigarurire imitima ya benshi ari nako yagura imbago z’umuziki we ndetse yongeyeho ko afite ubushobozi bwo kuryoshya ubukwe binyuze mu bihangano by’indirimbo.

Ni mu gihe turimo gusoza umwaka abahanzi benshi batandukanye barimo Niyo Bosco, Israel Mbonyi, Alyne Sano, Rider man ndetse n’abandi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo, abamenyerewe mu gusubiramo indirimbo nka Silvizo n’abandi bakomeza kugenda na bo batoranya izo basubiramo, nuyu ‘Nigabe’ akaba akomeje kwiyongera muri abo bahanzi.

‘Nigabe avuga ko atazagarukira gusa mu gusubiramo indirimbo z’abandi ahubwo ko azakora n’ize bwite mu minsi iri mbere ariko akaba yarabanje gukora ibi asa naho akora igerageza.

 

 

Advertising

Previous Story

Hasohotse igice cya 4 cya Filime BAD FAME kigaruka ku bagabo bitwaza Akazi bakajujubya abagore babo!.

Next Story

Kenya : Umupadiri w’umutinganyi yavuze imbogamizi yagiye ahura nazo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop