Kenya : Umupadiri w’umutinganyi yavuze imbogamizi yagiye ahura nazo

30/12/2023 16:43

Uyu mupadiri witwa John wo mu gihugu cya Kenya yavuze byinshi mu rugendo rwe akomoza no ku kuba aryamana nabo bahuje ibitsina, n’imbogamizi yagiye ahura nazo maze abantu benshi baratangara.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru, uyu mupadiri John yagize Umutima ukomeye maze avuga inzira y’ubutinganyi bwe ndetse nuko yafatwaga mu bantu cyane ko ku banyafurika bigoye kumwumvisha ko ngo kuryamana muhuje igitsina ari ibintu bisanzwe.

 

Uyu mugabo yavuze ko mbere yo kugira uwo abwira ko Ari umutinganyi yabanje kubimenyesha abamukuriye ndetse uyu mugabo we kuri we ngo yumvaga akwiye kubaho yishimye uko ameze ko ngo kuba umutinganyi aribyo yumvaga bimunyuze cyane.

Ubwo ngo yabibwiraga inshuti ze ko aryamana nabo bahuje igitsina, byatangiye gusakara hose maze abantu batangira kumuha urwamenyo bavuga ko Ari umunyabyaha, gusa kuri we ngo atewe ishema ryo kuba umutinganyi ndetse ngo abikora abikunze.

Ibi ni nyuma Yuko Papa aherutse kuvuga ko muri kiliziya gatulika abaryamana bahuje igitsina ngo bakwiye guhabwa umugisha.

 

Icyakora bamwe mu bamukurikira ntibabyumvishe kimwe nkawe kuko nko mu gihugu cy’uBurundi ndetse na hano mu Rwanda, abapadiri bo bavuze ko badashobora gukora igikorwa nkicyo.

Source: Tv 47 Kenya

Advertising

Previous Story

Asa na pamella wa The Ben! Umukobwa uri mu ndirimbo Ni Forever yasubiwemo n’umuhanzi ‘Nigabe’

Next Story

Bahati wahuje imbaraga na Bruce Melodie yarokotse impanuka ikomeye

Latest from Iyobokamana

Go toTop