Uko wakwereka uwo muri kumwe ko umukunda
Health

Uko wakwereka uwo muri kumwe ko umukunda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 116 min gusoma
Uko wakwereka uwo muri kumwe ko umukunda
Sanga:
writer.umunsi.com

Kwereka uwo muri kumwe ko umukunda ni inshingano zawe kandi ukwiriye kubikora kubera ko niko uba waramusezeranyije mu gihe waruri kumusaba kukuba hafi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko waba hafi uwo muntu muri rusange.

Ufite umukunzi cyangwa uwo mwashakanye cyangwa undi wese ugomba gukunda kandi akakubona hafi ye. Uburyo bwiza bwo kubikora ni ubu bukurikira.

1.Kumuha umwanya: Muhe umwanya uhagije, nagukenera akubone, nagushaka akubone naguhamagara umwitabe , icyo agusabye ugikore wihuse. Icyo nicyo twise kumuha umwanya.

Iyo uhaye umuntu umwanya, biba bisobanuye ko umukora ku mutima kandi iteka akwiyegamizaho mu gihe ananiwe ntakubure mu gihe agushaka.

Hari ubwo kandi aba afite byinshi ashaka kuvuga iyo wamuhaye umwanya rero na none , ibuo afite ku mutima byose aba afite uwo abibwira kandi ku gihe , ubundi akumva abohotse.

2.Kumuha impano: Burya amagambo ni meza kandi anyura umutima ariko ibikorwa byo biba byiza kurutaho.  Reka dufate urugero ruto rw’inkuru yabayeho,

Umukobwa witwaga Cia , yakundwaga n’abahungu benshi bari bageze nko muri 5 kandi buri wese aca mu gikari akamwandikira ko amukunda kandi ko ashaka ko na we amukunda. Umwe niba amwandikiye uyu mwanya undi na we akabikora ,gutyo gutyo kugeza ubwo barangiriye.

Bose bari bakize kubyerekeye amafaranga n’imitungo  ariko baravugaga gusa ariko ntihagire n’umwe ubasha kugira icyo amwereka cy’igikorwa gitandukanye n’ibyo abandi bakora. Umunsi umwe rero Cia aza guhura n’undi musore wari ucishije bugufi, witonda kandi wari mwiza. Uwo musore yabonye ubwiza bwa Cia abubonamo ejo hazaza he.

Cia umukobwa wacu wari ufite urutonde rw’abasore bakize bamwandikiraga ariko yarabuze amahitamo , yarabuze uwo yemerera n’uwo ahakanira, agwa mu mutego w’uwo musore watangiye kumwereka ibikorwa kuva ku munsi wa mbere bahuriyeho.

Umusore yahise ashaka byinshi kuri uwo mukobwa Cia, amenya ibyo akunda , ibyo yanga , impano n’ibindi ubundi atangira kumuba hafi. Ubwo namwe murumva uburyo inkuru yarangiye.

3.Kumwubaha: Burya iyo wubashye uwo muntu, ukamwereka ko ntacyo wakora gitandukanye n’ibyifuzo bye mutaganiriyeho , na we abona ko umurutira abanda. Urukundo rushingira cyane ku bwubahane hagati ya babiri.

Muri rusange urukundo ukunda umuntu rushingira kuburyo umwitwaraho n’uburyo abona ibikuvamo cyangwa bikuvaho byaba ibifatika cyangwa ibidafatika ariko bikamwereka ko uhari ku bwe.

DP.avif

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize