Uko wafasha umuntu kuva mu bwigunge
Health

Uko wafasha umuntu kuva mu bwigunge

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 116 min gusoma
Uko wafasha umuntu kuva mu bwigunge
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu gihe waba ubana n’umuntu ubana n’ubwigunge hari uburyo ushobora kumufasha , nawe akongera kwisanga yishimye kandi anejejwe no kuba aho abanda bari.

Mu gihe waba ubana n’umuntu ubana n’ubwigunge hari uburyo ushobora kumufasha , nawe akongera kwisanga yishimye kandi anejejwe no kuba aho abanda bari.

Kubana n’ubwigunge bituruka ku mpamvu zinyuranye kandi hafi ya zose ntabwo umuntu aba yazikururiye , kuko hari ibiba bituruka ku muryango yavukiyemo, abamo cyangwa amateka ye. Hari ubwo kandi ibyo biba bituruka ku byo yabonye umutima we ukananirwa kubyakira na we akajya atinya ko byamubaho.

Mutesi ni umukobwa wavutse wenyine mu muryango w’iwabo, amaze gukora ababyeyi be barapfa ajya kurererwa kwa nyirarume. Agezeyo bakajya bamufata nabi cyane, bakamutoteza, bamuhoza ku nkeke ku buryo kugeza ubwo yumvaga icyo asigaje ari ukwiyahura.

Mutesi yari afite inshuti yitwaga Esther, wari umukobwa bakundaga kuba bari kumwe ariko yarahishwe iby’ubuzima bugoye inshuti ye yari ibayemo kwa nyirarum.

N’ubwo yasaga n’uwabihishe ariko na we amaso yaramuhaga kuko Mutesi ntiyakundaga kuvuga iyo babaga bari kuganira uretse kwikiriza gusa nabwo akabikora abona ko ari ahandi hantu yaheze mu bitekerezo. Esther byamwanze munda, ashaka uko yamenya amakuru y’inshuti ye biranga ariko aza kwigira inama yo gushaka uko Mutesi abayeho iwabo.

Umunsi umwe Esther yafashe icyemezo cyo kujya kureba inshuti ye mu rugo , abikora amutunguye. Agihingukak u gipangu, Mutesi yari arimo kwiruka , yirukankanwa n’abana b’aho yabaga, bamuziza ko yariye inyama kandi atabyemerewe.

Mutesi yari yambaye inshabari, asa nabi , yahindanye arimo kurira. Esther yifashe kumunwa agira agahinda ariko ahita amenya impamvu inshuti ye ihorana agahinda ndetse igahora yigunze cyane.

Kuva uwo munsi, Esther yahise atangira kujya kuganiriza aho Mutesi yabaga, ababwira ko umwana ari nk’undi kandi ko n’uw’ahandi yarya inyama mu rugo bahashye. Esther yaganirije abana baho n’ababyeyi ibyo yari yabwiwe na Mutesi byose, baza gusobanukirwa batangira gufata neza Mutesi arishima aba umwana mu rugo.

Muri make, guha inshuti yawe umwanya , ukamenya impamvu iteka akunda kuba wenyine, yigunze , atavuga cyangwa avuga nabi, ukemanya impamvu ahorana amarira mu maso kandi wowe uhora wishimye.

Ni byiza kuba nka Esther , ukamenya gukurikirana uwo muntu ubayeho muri ubwo buzima bubi, ukamuha umwanya kuko ntiwamenya icyo yabaye utamuri iruhande kugeza umenye imbarutso.

Gukunda umuntu ufite ubwigunge kabone n’ubwo yaba atabishaka ni inzira nziza yo kuba inshuti ye kuko ubushuti bwiza ari ubumenya aho undi ababaye akamuba hafi.

Ubwigunge si indwara idakira ahubwo idindizwa n’uko abayegereye batabashije kumenya uburyo bayivura.

ubwigunge_bushobora_gutuma_umuntu_apfa_imburagihe-30758.jpg

Iyi ni inkuru y’umwanditsi Kwizera Jean de Dieu

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize