Ubushakashatsi: Kurya amafunguro amwe buri munsi bishobora kugufasha kugabanya ibiro
Health

Ubushakashatsi: Kurya amafunguro amwe buri munsi bishobora kugufasha kugabanya ibiro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 106 min gusoma
Ubushakashatsi: Kurya amafunguro amwe buri munsi bishobora kugufasha kugabanya ibiro
Sanga:
writer.umunsi.com

Kurya amafunguro amwe buri munsi kandi ayo mafunguro akaba arimo ‘Carlories’ zingana , bishobora gufasha abantu kugabanya ibiro byabo ndetse n’umubyibuho ukabije nk’uko ubushakashatsi bubivuga.

Bamwe mu bakoreweho ubwo bushakashatsi , batangiye gutakaza ibiro byabo nyuma y’ibyumweru 12 ,uhereye umunsi batangiriyeho gukurikiza  izo nama nk’uko byanditswe muri ‘Health Psychology ahashyizwe ubwo bushakashatsi.

“Hari ibimenyetso byinshi bifatika, bigaragaza ko kurya bihoraho kandi amafunguro amwe , bifasha cyane buri wese kurya neza no kugira ubuzima bwiza burimo gutakaza ibiro. Gusa na none ni ingenzi kugenzura ibivugwa n’abatanze ubuhamya , bashimangiye ko bisaba kugenzura cyane uko bikorwa”. ! Ibi byavuzwe na Kristin Kirkpatrick, inzobere mu by’imirire ukorera mu Ishami rya ‘Wellness & Preventive Medicine’ rya Cleveland Clinic akaba n’umuyobozi wa KAK Consulting.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 112 bwasesenguye amakuru arambuye yabo ashingiye kubyo abantu baririye mu gihe cya nyacyo ndetse abo bantu bakaba barakuze bafite ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije, kandi abo bantu bakaba bari biteguye gushaka uko babigabanya.

Abo bitabiriye ubu bushakashatsi bandikaga buri munsi ibyo barya byose bakoresheje ‘Application’ yo kuri telefoni. Nanone kandi bipimaga ibiro buri munsi bakoresheje ikoranabuhanga (wireless scale).

Kugira ngo amakuru agaragaze imyitwarire ihamye y’abo bantu, abashakashatsi bibanze ku byumweru 12 bya mbere by’iyo gahunda, kuko ari bwo abantu akenshi baba babyitayeho cyane kandi bandika neza iyo gahunda.

Abakoze ubushakashatsi barebye uko Calori zagiye zihindagurika. Ni ukuvuga uko ingano ya Calori yagendaga ihinduka umunsi ku wundi, bagafata mu minsi isoza icyumweru no mu minsi y’imibyizi.

Barebye kandi uko indyo imwe umuntu yafataga yagendaga isubirwamo umunsi ku munsi.

Iryo tsinda ryasanze abantu bagerageje kurya indyo imwe buri munsi aho guhindura ibyo barya, baragabanutse ibiro ho 5.9% ugereranyije n’ibiro byose. Ibyo bigereranywa na 4.3% by’abantu baryaga indyo itandukanye (Amafunguro atandukanye), kandi irimo amafunguro atandukanye cyane.

Kristin Kirkpatrick  umuhanga mu mirire twagarutseho haraguru, asanga ibyo abantu bariye bigira akamaro kenshi iyo byahozeho bitarahindaguwe cyane buri munsi , birimo intungamubiri ihagije kandi bikungahaye neza.

Avuga ko kandi uko guhindagura imirire bituruka cyane ku kuba nta bushobozi buhagije abantu bafite cyangwa kuba bahora bimuka cyane kubera gushaka ubuzima n’ibindi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uko umuntu afata Calori nyinshi ari na ko ibiro bigenda bigabanuka kuko ngo iyo umuntu yinjiza Calori 100 buri munsi atakaza ibiro biri kuri 0.6%  nk’uko byagaragaye kubo ubushakashatsi bwakoreweho.

Guhitamo amafunguro meza, akungahaye ku ntungamubiri umubiri ukenera, biri mu bifasha cyane buri wese kugira ubuzima bwiza by’umwihariko ku bantu barya amafunguro amwe 20 kugeza kuri 30 nk’uko byemezwa na David Culter.

Capture.JPG

Isoko: Healthline

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize