Ubushakashatsi bwagaragaje ibyago byo kugabanya ibilo hakoreshejwe inshinge
Ubuzima

Ubushakashatsi bwagaragaje ibyago byo kugabanya ibilo hakoreshejwe inshinge

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 83 min gusoma
Ubushakashatsi bwagaragaje ibyago byo kugabanya ibilo hakoreshejwe inshinge
Sanga:
writer.umunsi.com
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bagabanya ibilo bakoresheje inshinge zizwi nka Mounjaro na Wegovy bashobora guhura n’ikibazo cyo kongera ibilo ku muvuduko ukabije iyo bahagaritse kuzikoresha. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko ibilo byiyongera inshuro enye ugereranyije n’abagabanya ibiro binyuze mu mafunguro agenwe neza no gukora imyitozo ngororamubiri. Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru British Medical Journal, bugaragaza ko izi nshinge zifasha abantu bafite ibiro byinshi kugabanya ibiro mu gihe gito cyane, aho hafi kimwe cya gatanu cy’ibiro by’umuntu kigabanyuka mu buryo bwihuse. Ibi bituma benshi bazitabira kubera umusaruro uhita ugaragara. Gusa nubwo izi nshinge zifasha kugabanya ibiro vuba, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abazikoresha bahagaritse kuzifata, ibilo byiyongera ku gipimo cyo hejuru kigera ku magarama 800 buri kwezi. Ibi bituma umuntu asubira ku biro yari afite mbere mu gihe kigera ku mwaka n’igice gusa. Dr Susan Jebb, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko abantu bifashisha izi nshinge bagomba kubanza gusobanukirwa n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe bazihagaritse. Yagize ati abantu benshi bashobora kongera ibiro vuba cyane nyuma yo kubireka gukoresha, bityo bikaba ngombwa kuganira n’inzobere mu buzima mbere yo gufata icyemezo. Yongeyeho ko ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu gusobanukirwa ingaruka z’igihe kirekire z’izi nshinge ku buzima bw’abantu, bityo hakaba hakenewe ubushakashatsi bwisumbuyeho. Ku rundi ruhande, abantu bagabanya ibiro binyuze mu mafunguro agenwe neza no gukora imyitozo ngororamubiri bagabanya ibilo bike ugereranyije n’abakoresha inshinge. Icyakora, iyo bahagaritse iyi migenzo, ibilo byiyongera buhoro cyane ku kigero kiri hafi ya magarama 100 buri kwezi, bikagaragaza ko ubu buryo burambye kurushaho. Dr Adam Collins, inzobere mu mirire wo muri Kaminuza ya Surrey, yagaragaje ko uburyo izi nshinge zikora ku bwonko no ku mikorere y’umubiri bushobora gusobanura impamvu ibilo byiyongera cyane iyo umuntu azihagaritse, kuko ihindura uburyo umubiri wakira n’ukoresha ingufu. Ku rundi ruhande, Prof Naveed Sattar wo muri Kaminuza ya Glasgow yavuze ko nubwo hakiri impungenge, kuba umuntu yagumana ibiro bike mu gihe kigera ku myaka itatu akoresheje izi nshinge bishobora kugabanya ibyago byo kwangirika kw’imikaya, umutima n’impyiko. Gusa yavuze ko ibi bikwiye kwemezwa n’ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hasuzumwe neza ingaruka z’igihe kirekire ku buzima.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize