Menya igihe abagore bagomba gutangira kwipimishiriza kanseri y’ibere
Health

Menya igihe abagore bagomba gutangira kwipimishiriza kanseri y’ibere

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 105 min gusoma
Menya igihe abagore bagomba gutangira kwipimishiriza kanseri y’ibere
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubusanzwe ukwezi kwa Ukwakira kuzirikanwamo ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere, inzobere mu buvuzi zishimangira ko kumenya igihe cyo gutangira kwisuzumisha ari ingenzi mu kuyirinda no kuyivura hakiri kare.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization, rigaragaza ko iyi ndwara iri mu zihitana benshi ku Isi, aho mu 2023 abarenga 670,000 bayizize.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga cya  CNN, muganga Leana Wen yasobanuye byinshi ku bijyanye no kwisuzumisha kanseri y’ibere:

ABAGORE BAGOMBA GUTANGIRA RYARI KWISUZUMISHA?
Abagore benshi basabwa gutangira kwisuzumisha bakoresheje mammogramu guhera ku myaka 40, bagakomeza buri mwaka kugeza nibura ku myaka 74. Ibi byemezwa n’akanama ka U.S. Preventive Services Task Force gashinzwe gukumira indwara.

NI BANDE BAKWIYE GUTANGIRA MBERE Y’IMYAKA 40?
Abagore bafite ibyago byinshi, nko kuba bafite abo mu muryango barwaye iyi kanseri (nka nyina cyangwa mushiki wabo), cyangwa abigeze kuyirwara, bashobora gusabwa gutangira kwisuzumisha mbere. Ni byiza kugisha inama muganga.

ESE KWISUZUMA KU GITI CYAWE BIRAKENEWE?
N’ubwo ubushakashatsi bwerekana ko kwisuzuma ku giti cyawe bitatanga inyungu nini nk’iya mammogramu, abagore basabwa kumenya impinduka ku mibiri yabo. Ikibyimba gishya ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi, nubwo atari buri kibyimba kiba ari kanseri.

NI GUTE WAGABANYA IBYAGO BYO KUYIRWARA?
Hari ibintu umuntu ashobora kwirinda nko:

  • Kureka itabi
  • Kugabanya cyangwa kureka inzoga
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kurya indyo yuzuye intungamubiri

Ibi byose bigabanya ibyago bya kanseri harimo n’iy’ibere.

ESE ABAGABO NA BO BARAYIRWARA?
Yego, nubwo ari gake, abagabo na bo bashobora kurwara kanseri y’ibere. Abafite amateka y’iyi ndwara mu muryango bagirwa inama yo kujya bagisha inama abaganga.


Kwisuzumisha hakiri kare no kumenya amakuru ku kanseri y’ibere ni intambwe ikomeye yo kuyirinda no kuyivura neza. Kwitaho ubuzima no kugisha inama abaganga bigira uruhare runini mu kuyirwanya.

1775758147358Ma1.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize