‎DRC: Icyorezo cya Ebola cyishe abantu 80
Health

‎DRC: Icyorezo cya Ebola cyishe abantu 80

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 166 min gusoma
‎DRC: Icyorezo cya Ebola cyishe abantu 80
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Kugeza ubu , Icyorezo cya Ebola kimaze kwica abantu bagera kuri 80 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko byakomeje gutangazwa n'ibinyamakuru bitandukanye.

‎

‎Amakuru avuga ko hamaze kuboneka abantu bagera kuri 246 banduye Icyorezo cya Ebola, mu Migi imwe n'imwe ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nka  Mongwalu ndetse na Rwampara nk'uko byatangajwe na "Africa Centres for Disease Control and Prevention".

‎

‎Ubuyobozi bwa Uganda nabwo bwatangaje ko habonetse umuntu umwe wanduye icyo cyorezo agikuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ngo akaba yarapfuye ku wa Kane azize iyo ndwara. Uwapfuye akaba ari umusaza w'imyaka 59.

‎

‎Ebola yagaragaye bwa Mbere mu 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'ubu , bikavugwa ko yaturutse ku gacurama. Ni ku nshuro ya 17 icyo cyorezo cyishe abantu muri icyo Gihugu ndetse akaba ari Icyorezo cyandurira mu gukoranaho.

‎

‎Ebola ni icyorezo kitari cyabona umuti cyangwa urukingo nk'uko byatangajwe n'Umuryango wa World Health Organization (WHO), mu gihe amahirwe yo gukira icyo cyorezo kiri kuri 50%.

‎

‎Mu bipimo byakozwe ku ikubitiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byafatiwe ku Kigo cya 'Institut National de Recherche Biomédicale', aho mu bantu 20 bapimwe 13 basanzwemo icyo cyorezo nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima.

‎

‎Nyuma y'aho icyo cyorezo kigaragariye , abantu banduye kimwe n'abandi baturage basabwe gukurikiza amabwiriza abafasha kutacyandura basaba n'uwibonaho ibimenyetso kugana kwa muganga. 

‎

‎Kugeza ubu ntabwo Leta ya Congo yari yatangaza iby'icyo cyorezo.

‎

‎Mu myaka 50 ishize abantu bagera ku 15,000 baturuka mu Bihugu byinshi by'Isi bamaze kwicwa nacyo. Muri Congo , abagera ku 2,300 bamaze gupfa mu myaka ya 2018 na 2020.

1001662984.webp

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize