Abagabo gusa: Imiterere y’intoki zawe ivuze byinshi ku buzima bwawe
Health

Abagabo gusa: Imiterere y’intoki zawe ivuze byinshi ku buzima bwawe

Admin User2026 Gicurasi 215 min gusoma
Abagabo gusa: Imiterere y’intoki zawe ivuze byinshi ku buzima bwawe
Sanga:
writer.umunsi.com

Abahanga mu bijyanye n’imiterere y’umuntu bagaragaza ko imiterere y’intoki z’umuntu iba ivuze byinshi ku buzima bwe ariko hano turibanda ku bantu b’igitsina gabo gusa.

Ibanga ribasha kugaragaza aho imiterere y’intoki z’umuntu w’igitsina gabo ihurirye n’ubuzima bwe, ryihishe ku rutoki bambaraho impeta n’urutoki rukurikira igikumwe.

A. Dore uko uteye niba urutoki bambaraho impeta ari rurerure kuruta urukurikira igikumwe

Niba urutoki wambaraho impeta ari rurerure kuruta urukurikira igikumwe, uri umusore cyangwa se umugabo ufite igikundiro kandi ubasha kubana n’abantu bose amahoro, ugira uburakari budakabije ariko kandi wihutira gufata ibyemezo kabone n’iyo byaba bigushyira mu kaga. Abagabo cyangwa abasore bafite intoki zimeze gutya bakunda gushaka no kubona amafaranga menshi kuruta abafite urutoki bambaraho impeta rugufi kuruta urukurikira igikumwe.

B. Dore uko uteye niba urutoki bambaraho impeta ari rugufi kuruta urukurikira igikumwe

Abagabo cyangwa se abasore bameze batya bigirira icyizere gikabije kandi bakunda kuba abanyarugomo. Bene aba bantu ntibatinya kuba bonyine, icyo banga ni uwababangamira. Mu bijyanye n’urukundo umusore umeze utya agira ubwoba bukabije bwo gutera intambwe ngo asabe umukobwa urukundo, agategereza ko umukobwa yamubwira ko amukunda akabona gukomerezaho.

C. Dore uko uteye niba urutoki bambaraho impeta rureshya n’urutoki rukurikira igikumwe

Abagabo bafite izi ntoki zireshya bakunda kuba abunzi beza, ni indahemuka kandi barakundwa ndetse bakagira urukundo. Kuri bo ibintu byose biba bisa nk’aho bigenda neza nk’uko byose byateguwe. Baratuje cyane nta mahane bagira.

photo-378499-1262811604673606.jpg

Src: dailyhunt.in

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize