Ariel Wayz , utajya wifuza kuva mu matwi y’abafana be, yateguje indirimbo igaruka ku musore bahoze bakundana akaba ashaka ko basubina bagakundana.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga, Ariel Wayz yasangije abakunzi be imbanziriza mushinga w’indirimbo ye, ababwira ko yayiteguriye umukunzi batandukanye wa musabye ko bakongera gukundana.
Mu magambo ye yagize ati:”Nanditse iyi ndirimbo kubera ko uwahoze ari ukunzi wanjye yansabye kungarukira.Yoherereze uwo mwahoze mukunda nawe niba warafashwe”.Uyu mukobwa yibukije uwo batandukanye ko ntako atari yaragize ngo yemere ko bakundana.Yagize ati:” Wambwiye ko ukeneye urukundo ndaruguha, umbwira ko ukeneye umwanya ndawuguha, wansabye byinshi ndabikora.
“Uko umbona nahuye na benshi banyeretse ko nayobye inzira ariko wampaye impamvu nakabaye narabizeye”.Muri ubu butumwa yaciye amarenga y’uko ashobora kuba yarabonye urukundo.Ati:” Kuki ukomeza kugerageza kungarukira kandi warankinishije ijoro n’amanywa ? Ntabwo njya nifuza gukina imikino yawe warampemukiye ariko ndi umunyamugisha.
Si nshaka gukina iyo mikino ukundi , ibyo wakoze ninjye ubizi , nta n’uwo nifuriza kubibona naguhaye ibyanjye byose urabizi.Umbabarire nafashe undi, ubu narafashwe”.