Mu mukino wo kwishyura ikipe ya APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4:0 ihita ijya muri ¼ cy’igikombe cy’Amhoro. Ni umukino wabereye kuri Pele Stadium kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025.
Umukino ubanza wahuje APR FC na Musanze FC amakipe yombi yari yanganyije 0:0, gusa muri uyu mukino wo kwishyura ikipe ya APR FC ikaba yatangiranye imbaraga byanayihaye igitego cya Mbere ku munota wa 04 gitsinzwe na Lamine Bah ku mupira yahawe na Denis Omedi.
Ruboneka Jean Bosco yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 30 nyuma y’aho Musanze FC yari imaze guhusha igitego ku munota wa 28. Ruboneka Jean Bosco yongeye gutsinda igitego ku munota wa 63 ku munota wa 76 Mamadou wa APR FC atsinda Icya Kane n’umutwe kiba agashinguracumu.
Umukino warangiye APR FC itsinze Musanze FC 4 ku 0 , iyisezerera muri ⅛ yo ihita ijya muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amhoro.